RURA
Kigali

Mako Nikoshwa yahishuye iby’indirimbo yakorewe na Lick Lick itarasohotse igasimbuzwa indi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2025 15:30
0


Umuhanzi wamenyekanye kuva mu myaka 21 ishize ari mu muziki, Makombe Joseph wamenyekanye nka Mako Nikoshwa yatangaje ko ikorwa ry’indirimbo ye ‘Nkutekerezaho’ yakorewe na Producer Lick Lick yabanjirijwe n’indirimbo ‘Kunda ugukunda’ itarigeze ijya hanze.



Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, aho yitaye cyane ku kumvikanisha ibyiza n’ibibi byaranze urugendo rwe rw’umuziki yatangiriye mu gihugu cya Uganda, kugeza ubwo yimukiye mu Rwanda kubera ko yashakaga kugaragaza uruhare rwe mu rugendo rwe rw’umuziki yubakiye kuri gakondo. 

Uyu mugabo avuga ko yashyize ku isoko ibihangano byakunzwe mu buryo bukomeye, kandi yakoranye na ba Producer benshi batumye abasha kubigeraho. Agasobanura ko na n’uyu munsi akizirikana uruhare rwa Producer Lick Lick kuko yamubereye inyangamugayo kurusha abandi bose bigeze bakorana. 

Mako Nikoshwa yavuze ko yahuye na Lick Lick bataziranye amaso ku maso bahuriye mu kabyiniro. Ati “Duhura bwa mbere yarandamukije arambwira ati ‘musaza’ (Iyo mvugo yari igezweho icyo gihe) ndashaka igihe kimwe uzaze muri studio tugirane ikintu twakora. We yari anzi, njye ntamuzi.”

Yavuze ko atongeye kuvugana na Lick Lick kuri gahunda bari bahanye, yongera kubyibuka ubwo Senderi Hit yamusabaga kumuherekeza bakajyana kwa Lick Lick kuko hari indirimbo yari agiye gukorerayo.

Ati “Tugezeyo nasanze Lick Lick afite ‘studio’ yakoreragamo i Nyamirambo yitwaga Unlimited Records, ubwo mu gihe Senderi yarimo afata amajwi y’indirimbo ye, Lick Lick arambwira ati noneho turabonanye, hari icyo twakora?”

“Dukora indirimbo yitwaga ‘Kunda ugukunda’. Ubwo Senderi yari asoje nararirimbye ndataha, hashize iminsi arambaza ati ese urayumva ute? Ndamubwira nti ni nziza ariko ‘Sound’ ntabwo ari nziza, ndetse n’uburyo yumvikanamo ntabwo ari indirimbo yakinwa mu buryo bwa Live irimo ubuntu bwinshi budasobanutse. Ni nziza uyishyize mu rubyiruko, ariko ntabwo ari indirimbo ifte ahazaza.”

Mako Nikoshwa yavuze ko abwira ariya magambo Lick Lick yumvaga adahita yumva ibitekerezo bye, ariko yishimira ko yamwumvise kugeza ubwo banafashe indi gahunda yo gukora indi ndirimbo muri ‘studio’ yari ku Kicukiro ahakorera Bralirwa muri iki gihe.

Uyu muhanzi yavuze ko hashize igihe yavuganye na Lick Lick bahana undi munsi, icyo gihe yahasanze abarimo Kitoko, King James, Riderman n’abandi.

Avuga ko batangiye guhitamo ibicurangisho by’umuziki bakoresha birimo gitari ndetse n’ibindi yifuzaga. Ashimangira ko gukundwa kw’indirimbo ye ‘Nkutekerezaho’ kwavuye mu kuba Lick Lick yarubahirije ibyifuzo bye.

Ati “Icyo kintu ndakimushimira. Yubahirije uko nabishakaga n’imvune namushyizeho […] Niwumva indirimbo zose za Lick Lick uzumva ko uburyo indirimbo ‘Nkutekerezaho’ ivugamo, itandukanye n’izindi ndirimbo zose yakoze. Kuko yabihaye umwanya. Turayikora, arabyishimira, umunsi wakurikiyeho yarishimye, ndetse twanasangiye ibyo kurya.”

Mako Nikoshwa yavuze ko yakoranye na Lick Lick hashize igihe agerageza gukorana na ba Producer banyuranye ariko bakamugora.

Ati “Nje mu Rwanda aba Producer benshi barakoraga, ariko bakagiramo akantu ko gushaka kwihindura nk’Imana, ugasanga umuntu murakoranye, agahuye umwanya uri bugaruke, waza agacurangaho akantu gato, akagusiga muri studio’.

Ariko kandi ashima Lick Lick ndetse na Pastor P kuko bamubereye aba Producer beza bamuherekeje mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe abandi bamwimaga umwanya.

Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe ari kwitegura kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi bizajya bibera kuri Wakanda, ndetse agiye no gushyira hanze Album nshya.

Mako Nikoshwa yatangaje ko ikorwa ry’indirimbo ‘Nkutekerezaho’ ryabanjirijwe n’indirimbo ‘Kunda ugukunda’ itarigeze isohoka

Mako Nikoshwa yavuze ko Lick Lick yumvise ibitekerezo bye, byatumye indirimbo bakoranye yarasohotse igaca ibintu
Mako Nikoshwa yavuze uburyo yatunguwe n’indirimbo ye ‘Nkutekerezaho’ ubwo yari mu gitaramo i Musanze yahuriyemo na Rafiki na Washigton wo muri Uganda 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKO NIKOSHWA

">   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND