Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Lady Gaga, w’imyaka 38, yanenze ivangura rishingiye ku myaka mu ruganda rwa muzika ya pop, avuga ko ari ibintu bidasobanutse gufata abagore bari mu myaka ya za 30 nk'abashaje.
Ibi Lady Gaga yabitangaje
ubwo yakiraga igihembo cya 'Innovator Award' mu birori bya iHeartRadio Music
Awards 2025 byabereye mu nyubako ya Dolby Theatre i Los Angeles ku wa Mbere,
tariki ya 17 Werurwe 2025.
Uyu muhanzikazi yishimiye
iki gihembo yatwaye nk’ingurane y’imbaraga ashyira mu muziki ariko nanone
agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo abantu benshi bavuga ko umugore ugeze mu myaka
30 aba yamaze gusaza by’umwihariko abagaragara mu njyana ya Pop.
Mu ijambo rye, Lady Gaga
yagize ati: "Ntabwo nzi neza uko ndi kubyumva, kuko gutsindira igihembo
cyubaha umwuga wanjye wose mfite imyaka 38 ni ikintu kigoye kumva. Ku ruhande
rumwe, numva maze igihe kinini mbikora, ariko ku rundi ruhande, nzi ko
nkitangira."
Yongeyeho ati:
"Nubwo isi ishobora gufata umugore uri mu myaka ya za 30 nk'ushaje ku
muhanzi wa pop, kandi ibyo ni ibintu bidashoboka, ariko ndabizeza ko njye ubu
aribwo nkitangira."
Lady Gaga aherutse
gushyira hanze alubumu ye nshya yise "Mayhem", ikaba yarahise ijya ku
mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.
Lady Gaga afatwa nk’umwe
mu bahanzi bakomeye kandi b’ibyamamare muri muzika ya pop, akaba yaratsindiye
ibihembo byinshi birimo Grammy Awards. Azwi kandi ku bw’imbaraga ze mu
kwiyerekana no gutanga ubutumwa bw’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku
byerekeye uburinganire n’ubwigenge.
Yatangiye umuziki we mu
myaka ya 2000, kandi mu 2008, yamenyekanye cyane ku isi yose nyuma yo gushyira
hanze album ye ya mbere “The Fame,” yamenyekanyeho indirimbo nka “Poker Face”
na “Just Dance.”
TANGA IGITECYEREZO