RURA
Kigali

Lady Gaga yamaganye ivangura rishingiye ku myaka mu muziki

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/03/2025 14:03
0


Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Lady Gaga, w’imyaka 38, yanenze ivangura rishingiye ku myaka mu ruganda rwa muzika ya pop, avuga ko ari ibintu bidasobanutse gufata abagore bari mu myaka ya za 30 nk'abashaje.



Ibi Lady Gaga yabitangaje ubwo yakiraga igihembo cya 'Innovator Award' mu birori bya iHeartRadio Music Awards 2025 byabereye mu nyubako ya Dolby Theatre i Los Angeles ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025.

Uyu muhanzikazi yishimiye iki gihembo yatwaye nk’ingurane y’imbaraga ashyira mu muziki ariko nanone agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo abantu benshi bavuga ko umugore ugeze mu myaka 30 aba yamaze gusaza by’umwihariko abagaragara mu njyana ya Pop.

Mu ijambo rye, Lady Gaga yagize ati: "Ntabwo nzi neza uko ndi kubyumva, kuko gutsindira igihembo cyubaha umwuga wanjye wose mfite imyaka 38 ni ikintu kigoye kumva. Ku ruhande rumwe, numva maze igihe kinini mbikora, ariko ku rundi ruhande, nzi ko nkitangira."

Yongeyeho ati: "Nubwo isi ishobora gufata umugore uri mu myaka ya za 30 nk'ushaje ku muhanzi wa pop, kandi ibyo ni ibintu bidashoboka, ariko ndabizeza ko njye ubu aribwo nkitangira."

Lady Gaga aherutse gushyira hanze alubumu ye nshya yise "Mayhem", ikaba yarahise ijya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.

Lady Gaga afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye kandi b’ibyamamare muri muzika ya pop, akaba yaratsindiye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards. Azwi kandi ku bw’imbaraga ze mu kwiyerekana no gutanga ubutumwa bw’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku byerekeye uburinganire n’ubwigenge.

Yatangiye umuziki we mu myaka ya 2000, kandi mu 2008, yamenyekanye cyane ku isi yose nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere “The Fame,” yamenyekanyeho indirimbo nka “Poker Face” na “Just Dance.”


Umuhanzikazi yanenze abantu bafata abaraperikazi barengeje imyaka 30 nk'abashaje





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND