RURA
Kigali

Umwana wa The Ben na Pamella azaba Umubiligi cyangwa Umunyarwanda? Icyo amategeko avuga

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/03/2025 12:15
0


The Ben na Pamella babyariye mu Bubiligi aho bari bamaze iminsi bari nyuma yo kwerekezayo uyu muhanzi agiye gufasha Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ‘25Shades’.



Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, akaba avuga ko Uwicyeza Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi  aho yagiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana kugeza abyaye neza.

Uyu mwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Mugisha Paris.

Ibihugu nka USA, Canada, Uruguay, Mexico, Brazil ndetse n’ibindi bitandukanye, bitanga ubwenegihugu bw’umwana wabivukiyemo buzwi nka Jus Soli (Birthright Citizenship).

Ibihugu nka Afurika y'Epfo,u Budage, u Bufaransa, Australia n’ibindi bitandukanye, bikunze gutanga uburenganzira/ubwenegihugu ku mwana wahavukiye ariko ku mategeko. Aha hari nko kuba umubyeyi umwe akomoka muri ibyo bihugu, ahatuye igihe kirekire …

Mugisha Paris azahabwa ubuhe bwenegihugu?

Mugisha Paris yavukiye mu Bubiligi ariko nta mubyeyi we ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu cyangwa se wabayeyo imyaka 10 mbere y’uko uyu mwana avutse.

Mu Bubiligi, ubwenegihugu babutanga cyane bagendeye kuri Jus Sanguinis (right of blood) bivuze ko ahanini kugira ngo uhabwe ubwenegihugu bw’u Bubiligi ugomba kuba ufite amaraso y’Ababiligi.

Nk’uko itegeko ry’u Bubiligi (Code de la nationalité belge / Wetboek van de Belgische nationaliteit) ribigaragaza byumwihariko mu ngingo ya 10, igaragaza ko umwana uvukiye mu Bubiligi ashobora guhabwa ubwenegihugu iyo;

Umwe mu babyeyi yaravukiye mu Bubiligi kandi ahamaze nibura imyaka itanu mu myaka icumi mbere y’uko umwana avuka.

Umwana ukivuka, aba nta bwenegihugu na bumwe afite (stateless), ni ukuvuga igihe adashobora guhabwa ubwenegihugu bw’ababyeyi be.

Kugira ngo usobanukirwe neza, hari bimwe mu bihugu bitemera guha ubwenegihugu abana b’abenegihugu babo babyariye hanze cyangwa se bagatanga ubwenegihugu ku bana bavutse ku bagabo bo muri ibyo bihugu byabo. Iyo umwana avutse ariko atari  ku mugabo wo muri icyo gihugu, umwana ntabwo ahabwa ubwenegihugu.

Ingingo ya 11bis ivuga ko Umwana wavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’abanyamahanga ashobora kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi binyuze mu itangazo (déclaration de nationalité) rigomba gutangwa mbere y’uko umwana agira imyaka 12.

Aha iryo tangazo rigomba kuba rigaragaza ko umwe mu babyeyi be amaze imyaka 10 yemewe n’amategeko aba mu Bubiligi mbere y’uko umwana avuka.

Ubwenegihugu bw’u Bubiligi iyo umwana agejeje imyaka 18 (Ingingo ya 12bis): Mu gihe umwana yavukiye mu Bubiligi akahatura mu buryo bwemewe akahamara imyaka 18, yemerewe guhabwa ubwenegihugu nta yandi mananiza.


Uwicyeza Pamella na The Ben bibarukiye imfura yabo mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND