Ikipe ya Muhanzi United yahagaritse Umutoza wayo wungirije ,Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ nyuma yo kumvikana ahamagara abakinnyi ba Musanze FC abasaba kwitsindisha bagaha amanota Kiyovu Sports, yitwaje ko azayibera umutoza mu mwaka w’imikino 2025-2026 ariko biba iby’ubusa.
Perezida wa Muhazi United,Nkaka Mfizi yabwiye InyaRwanda ko babaye bamuhagaritse by'agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ku bivugwa kuri uyu mutoza.
Yavuze ko uko bazasanga uburemere bw'icyaha buhagaze aribyo hafatwa umwanzuro niba yirukanwa cyangwa niba bakomezanya.
Ku munsi w'ejo nibwo hagiye hanze amajwi ya Jean-Baptiste Mugiraneza asaba Shafiq Bakaki myugariro wa Musanze FC ko yamufasha Kiyovu Sports ikabona amanota 3 ko nawe umwaka utaha azayimutwaramo.
Miggy yagize Ati” Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira Ati” Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”
Mugiraneza yakomeje abaza Shafiq icyo yamufasha muri uwo mukino ngo ikipe ibone amanota. Yagize Ati” Hanyuma y’ibyo uramfasha iki rero kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe. Ntubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we? [Shafiq yahise aseka cyane. ] Miggy arakomeza ”Urabizi Drogba (umutoza wa Musanze FC) si mukunda uzi ibintu yakoze kandi nawe ibyo yagukoze urabizi.”
Shafiq yahise asubiza Miggy ko bari mu gisibo. Yagize Ati” Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi ikintu nagufasha.”
Shafiq Bakaki waganiraga na Miggiy niwe watsinze Kiyovu Sports igitego cya Kabiri, mu gihe ibindi byose byari byatsinzwe na Sunday Inemest ukomoka muri Nigeria
Miggy yahise akomeza “Sinzi ikintu wamfasha kuko ndashaka kuvugana nawe na Shaolin( Umunyezamu wa Musanze FC) na Gasongo Gasongo ariko ntabwo agikina? [Shafiq yemeza ko azakina] Gasongo we ndamwizeye ni Inshuti yanjye 100% ubwo rero sinzi wowe ikintu wamfasha wa mugabo we?.”
Shafiq yagarutse avuga ko ikibazo ari igisibo Ati” Ikibazo ni igisibo (Swaum).”
Miggiy akomeza amubaza icyo yakora birangira Shafiq amugiriye inama yo kuvugisha abandi bakinnyi, birangira amusabye Nimero za Shaolin avuga ko iza Gasongo azifite. Amwemerera ko azimuha kuri Whatsapp ikiganiro kirangira uko.”
Amakuru avuga ko Miggy yahamagaye cyane Shafiq Bakaki nyuma y'uko ubuyobozi bwa Musanze FC bwari bwatse abakinnyi telefone maze bukaza gutumaho Shafiq ngo yitabe Miggiy bari kumwe bwumve icyo amushakira.
TANGA IGITECYEREZO