RURA
Kigali

Kylian Mbappé yavuze ku bibazo yagiranye na PSG no kuri Ballon d'Or

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2025 9:09
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Real Madrid, yavuze ku bibazo yagiranye na Paris Saint-Germain, ko atari umuntu ureba ku bibi gusa ndetse ko hakiri kare kuvuga umuntu uzegukana Ballon d'Or ya 2025/26.



Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cy'iwabo mu Bufaransa cyitwa Le Parisien kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.

Abajijwe ku kuba ashobora kuzahura na Paris Saint-Germain yavuyemo muri 1/2 cya UEFA Champions League, yavuze ko byaba ari amakosa akomeye kubitekerezaho ko ahubwo we atekereza kuri Arsenal gusa bafite muri 1/4.

Yagize ati "Byaba ari amakosa akomeye kubitekerezaho. Umwaka ushize, abantu bose bumvava ko umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza PSG na Real Madrid, ariko amaherezo ntitwabigezeho. Ndatekereza gusa kuri Arsenal, tuzahanganira muri 1/4 , hamwe n'ikipe yanjye, Real Madrid aho turi mu marushanwa yose.

Dushobora kugera ku kintu kinini muri iki gice cya nyuma cya shampiyona , kandi tugomba kwibanda kuri ibyo, kuri twe ubwacu, no kumikino iri imbere. Ibintu nk'ibi bigomba gusigara mu bantu basanzwe, ku bantu bafite uburenganzira bwo gutwarwa n'ibitekerezo. Twebwe ntabwo dufite umwanya wabyo".

Ku bibazo yagiranye n'umuyobozi wa Paris Saint-Germain,Nasser Al Khelaifi, yavuze ko atari umuntu wibanda ku bibi ahubwo azi gushimira ibyo abantu bamuhaye ndetse anavuga ko ibijyanye n'amafaranga atahawe n'iyi kipe biri mu maboko y'abanyamategeko.

Ati"Birumvikana! Nakiniye PSG imyaka irindwi kandi nagize ibihe byiza. Ntabwo ndi umuntu wibanda gusa ku bibi. Nzi gushimira ibyo abantu bampa mu buzima, haba mu mwuga wanjye ndetse no ku giti cyanjye. Nibyo namusuhuza , kandi sinshobora gutekereza gucira mu ntoki zanjye mbere yo kumusuhuza.

Ibibazo by'amafaranga biri  mu maboko y'abanyamategeko. Ntekereza ko bizakemuka vuba, ntabwo rero ari ikintu mpangayikishijwe nacyo".

Kylian Mbappé abajijwe niba abona Ousmane Dembélé azegukana Ballon d'Or y'uyu mwaka, yavuze ko hakiri kare cyane batazi uzayitwara.

Ati" Uyu munsi ntabwo tuzi uzatwara Ballon d'Or. Ntidukwiye gutegeka umuntu uwo ari we wese; abakinnyi bose bashobora kuyegukana ,kugeza no ku banyezamu n'ubushize natekerezaga ko izatwarwa na Vinicius ariko birangira igiye kuri Rodri".

Uyu mukinnyi w'imyaka 26 yavuze ko afite intego zo kuzegukana igikombe cy'Isi cya 2026. 

Ati" Ndagerageza kureba imbere mu gikombe cy'Isi 2026, aricyo nshaka gutwara. Nahoraga mvuga ko intego yanjye ari ugutwara ikindi gikombe cy'Isi. Ibindeba byose n'ibyo nitezeho biri kuri 2026 ndetse n'igikombe cy'Isi cyo muri Amerika.".

Kylian Mbappé yongeye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa nyuma y'uko yari amaze igihe adahamagarwa.

Iyi kipe y'igihugu ifitanye imikino ibiri na Croatia muri 1/2 cya UEFA Nations League.

Kylian Mbappé avuga ko adatekereza guhura na PSG muri 1/2 cya Champions League ko ahubwo ubu ari gutekereza kuzahura na Arsenal 

Kylian Mbappé yavuze ko gutangira gutekereza uzatwara Ballon d'Or kuri ubu hakiri kare 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND