Ikipe y'igihugu ya Benin ifite intego yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 igakura u Rwanda ku mwanya wa mbere.
Ku wa Kane itariki 20 Werurwe 2025, iyi kipe izacakirana
na Zimbabwe kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’Epfo mu mukino wo gushaka
itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Kugeza ubu, Benin iri ku mwanyawa Kabiri mu itsinda
C, inganya amanota 7 n’u Rwanda ndetse na Afurika y’Epfo nyuma yo gukina
imikino ine. Nyuma yo gutsinda ibiri muri iyo mikino, umutoza wa Benin Genort
Rohr yagaragaje ko intego ari ugukomeza kuba mu myanya ya mbere.
Genort Rohr yagize ati “Ni ikintu gitangaje kubona twe, u
Rwanda na Afurika y’Epfo turi imbere nyuma y’imikino ine ya mbere muri iri
tsinda rikomeye ririmo na Nigeria”
Yakomeje agira ati: “Twatsinze imikino ibiri
iheruka muri Abidjan, none tugiye gukina hanze na Zimbabwe muri Durban, hanyuma
tuzakurikizaho Afurika y’Epfo muri Abidjan ku wa 25 Werurwe. Bishobora kuzatungurana,
ariko turi hano kandi dushaka kuguma hano ndetse no gukora neza kurushaho.”
Ku rundi ruhande, Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma
muri mu itsinda rya C, kuko ifite amanota abiri (2) mu mikino ine imaze gukina.
Khama Billiat, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu, yavuze ko
yishimiye kongera gutoranywa mu ikipe y’igihugu ndetse ahamya ko bagomba
guhatana kugira ngo bazamuke ku rutonde.
Khama Billiat yagize ati “Ndashimira igihugu n’abantu bose
badushyigikiye kuba twarongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu,
Dufite abakinnyi beza kandi twahawe amahirwe yo
guhagararira igihugu cyacu, ni ibintu dushima cyane. Ubu, icy’ingenzi ni uburyo
tuzitwara kugira ngo dushyire igihugu cyacu ku rwego rwiza.”
Uyu mukino uzaba ari amahirwe akomeye ku mpande
zombi. Benin izaba ishaka gukomeza kwicara mu myanya ya mbere, mu gihe Zimbabwe
izaba ishaka gutsinda umukino wayo wa mbere muri iri tsinda.
Kugeza ubu amakipe ari imbere mu itsinda C Mu
marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 ni u Rwanda,
Benin na Afrika y'Epfo bifite amanota arindwi, Lesotho ifite atanu, Nigeria
ifite amanota atatu mu gihe Zimbabwe ifite amanota abiri.
Umutoza wa Benin Genort Rohr mu
migambi yo kwitwara neza akigarurira umwanya wa mbere mu itsinda C
Benin inganya amanota arindwi n’u Rwanda na Afurika y'Epfo mu itsinda C
TANGA IGITECYEREZO