RURA
Kigali

John 'Paddy': Umupilote wari usigaye warwanye intambara ya kabiri y'isi yitabye Imana ku myaka 105

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:18/03/2025 8:58
0


John 'Paddy' Hemingway, wari umupilote w'indege mu ntambara ya kabiri y'isi yose akaba yari umupilote wa nyuma usigaye w'Intambara ya Britain, yapfuye afite imyaka 105 ku itariki ya 17 Werurwe 2025.



Yapfiriye mu kigo cy'ubufasha mu mujyi wa Dublin aho yari amaze imyaka umunani.

Paddy Hemingway yavukiye i Dublin mu 1919, yinjira mu gisirikare cy’Ubwongereza mu mwaka wa 1938. 

Mu gihe cy'Intambara ya Britain mu 1940, yari umupilote wa No. 85 Squadron RAF, aho yagize uruhare rukomeye mu kurinda Ubwongereza ku bwitange budasanzwe.

Mu gihe cy’intambara, Hemingway yarokotse inshuro enye ubwo indege ye yahanurwaga, harimo no gusubira mu kirere nyuma yo kugwa mu gico inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe. 

Mu 1945, yahanuriwe mu Butaliyani ariko ararokoka, ahitamo kwihisha yambaye imyenda y'umuhinzi kugira ngo akize amagara ye.

Umuyobozi w'ishuaka rya bakozi Sir Keir Starmer, yatanze ubutumwa bw'akababaro, avuga ko urupfu rwa Paddy Hemingway ari igihombo gikomeye, kuko ubutwari bwe n'ubw'abandi ba piloti ba RAF bwagize uruhare mu kurangiza intambara ya kabiri y'isi yose no kurinda ubwigenge bw'igihugu.

John Healey, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, yavuze ko urupfu rwa Paddy Hemingway rubatwaye umupilote wa nyuma w’Intambara ya Britain, kandi ko urugero rwe rw'ubutwari n'ubwitange rwakomeje kuba isomo rikomeye ku bantu benshi.

BBC News ivuga ko urupfu rwa John 'Paddy' Hemingway rurangiza ikiragano cy'abapiloti b'intwari b'Intambara ya Britain, bazwi nka "The Few", bagize uruhare rukomeye mu kurinda Ubwongereza mu gihe cy'intambara. Ibi ni ibintu abongereza bafata nk'umurage w'ubutwari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND