RURA
Kigali

Amerika: Umugore yabonetse ari muzima nyuma y'imyaka 25 yari amaze yaraburiwe irengero

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/03/2025 8:53
0


Polisi yo muri leta ya Connecticut, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yabonye Andrea Reyes, umugore w’imyaka 27 wari waraburiwe irengero akiri uruhinja.



Reyes yabuze mu mwaka wa 1999 afite imyaka ibiri, nyuma yo gushimutwa na nyina umubyara, Rosa Tenorio, utari ufite uburenganzira bwo kumurera.

Nk’uko byatangajwe na Fox News, Tenorio yashimuse Andrea Reyes Ku wa 5 Ukwakira 1999, amujyana muri Mexico. 

Nubwo inzego z’umutekano za Mexico zari zarabamenye mu mwaka wa 2000, ntabwo zigeze zitabara ngo Reyes asubizwe se umubyara wari ufite uburenganzira bwo kumurera.

Dosiye ye yongeye gufungurwa mu mwaka wa 2023, nyuma y’uko Andrea Reyes yegeraga umugabo yaketse ko ari we se. 

Iperereza ryayobowe na Detective Kealyn Nivakoff wo mu ishami rya polisi ya New Haven, afatanyije n’ikigo cy’ubumenyi bwa gihanga mu by’isano ya ADN kizwi nka Othram, cyemeje ko Andrea ari umukobwa wa nyiri kumushakisha.

Umugore wa se wa Andrea yavuze amagambo yuzuyemo ibyishimo n’ishimwe, agira ati: “Nyuma y’imyaka 25 dutegereje, Imana yasubije amasengesho yacu, ubu twahawe amahirwe yo kongera kumumenya no kumuba hafi.".

Polisi yatangaje ko se wa Andrea yari yarakomeje urugendo rutoroshye, akajya akora ingendo z’igihe kirekire ajya muri Mexico inshuro nyinshi ashakisha umukobwa we ariko ntacyo byamugejejeho nk'uko tubikesha Citizennewsng.com.

Umuryango wagaragaje ko ushima cyane ubufatanye bw’inzego z’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gushakisha abana baburirwa irengero muri Amerika (NCMEC).

NCMEC yatangaje ko gushimutwa n’abagize umuryango biri ku mwanya wa kabiri mu byiciro bikunze kubonekamo abana bashimutwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umugore w’imyaka 27 wari waraburiwe irengero akiri uruhinja afie imyaka 2 Nk’uko byatangajwe na Fox News, Tenorio yashimuse Andrea Reyes mu Ukwakira 1999, amujyana muri Mexico ifite imyaka 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND