Umubyeyi wa myugariro wa Rayon Sports na APR FC,Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu basanzwe ari abavandimwe bakiriye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Se,Bukuru Salum witabye Imana.
Aba bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bakiriye iyi nkuru kuri uyu wa Mbere .
Bayakiriye ni mugoroba bari mu myitozo y’Amavubi aho bombi bari mu bakinnyi 28 umutoza Adel Amrouche yahamagaye ngo azifashisha mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 izahuza u Rwanda na Nigeria ku wa Gatanu, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ndetse na Lesotho tariki 25 Werurwe 2025.
Uyu mubyeyi, Bukuru Salum ntabwo ari aba bana be gusa bakinnye ruhago kuko mukuru wa bo Sibomana Abuba,ubu akaba ari umutoza wungirije muri Gorilla FC yabaye myugariro w’ibumoso ukomeye hano mu Rwanda no mu Karere ndetse n’undi muvandimwe wabo witwa Yamini Salumu.
Abakinnyi bagiye batandukanye bihanganishije bagenzi babo babuze umubyeyi, amakipe bakinira ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Biteganyijwe ko ari bushyingurwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2025.
Nshimiyimana Yunusu yapfushije umubyeyi
Fitina Ombolenga wapfushije umubyeyi
TANGA IGITECYEREZO