Lando Norris yakoze amateka mu isiganwa ryabereye muri Australia, atsinda Max Verstappen mu buryo butangaje, nyuma yo kugenzura neza imihindagurikire y’ikirere ndetse n’impanuka nyinshi zabaye.
McLaren, ikipe ya Norris, yagaragaje ubuhanga
mu gufata ibyemezo bikwiye, maze uyu musore w’Umwongereza yegukana intsinzi
ye ya mbere muri uyu mwaka. Byabaye isiganwa ririmo impanuka zikomeye, imodoka
z’umutekano (safety cars) eshatatu, ndetse n’intangiriro yarimo akavuyo kenshi
habonekamo impanuka.
Nubwo yari ayoboye, Norris yagombaga
kwihagararaho imbere ya Max Verstappen, wari wazamuwe n’imodoka y’umutekano ya
nyuma. Ibi byatumye Verstappen agira amahirwe yo kongera kwinjira mu rugamba
rwo guhatanira umwanya wa mbere. Gusa, Norris yakomeje kwihagararaho kugeza
ashoje isiganwa ari we uwa mbere, atsinda Verstappen na George Russell wa
Mercedes wari wahize kwigaragaza muri iri rushanwa
Lewis Hamilton, wakiniraga bwa mbere ikipe ya
Ferrari, yagowe bikomeye muri iri siganwa, arangiza ku mwanya wa 10. Byabaye
umunsi utari mwiza kuri Ferrari kuko babuze uburyo bahindura amapine ubwo
imvura yatangiraga kugwa. Ibi byatumye Hamilton n’umufatanyabikorwa we, Charles
Leclerc, basubira inyuma, bagatakaza imyanya myiza bari bafite.
Hamilton wari wigeze kuza imbere ku murongo
wa 46, yaje gutakaza iyo myanya nyuma yo gusabwa guhagarara kuri pit-stop
atinze. Ibi byatumye Ferrari ibura amahirwe yo kubona intsinzi cyangwa kubona
imyanya ya mbere.
Rookie Isack Hadjar yahise ava mu isiganwa
ataranatangira, nyuma yo gukora impanuka ku murongo wo kwishyushya (formation
lap). Nyuma y’iminota 15 isiganwa rimaze guhagarikwa, ryatangiye bundi bushya,
ariko undi mukinnyi mushya, Jack Doohan, yahise agwa mu mpanuka na we, atuma
imodoka y’umutekano ijya mu kibuga bwa mbere.
Ku rundi ruhande, Carlos Sainz wa Williams nawe yagize ikibazo nk’icyo, asohoka mu isiganwa nyuma yo kugwa mu ikorosi rya nyuma. Ibi byose byatumye isiganwa ritangira nabi ku bakinnyi bashya.
McLaren yari izi ko Verstappen ashobora
gukoresha ubushobozi bwe bwo gusiganwa mu mvura kugira ngo amwigaranzure. Gusa,
Norris na mugenzi we Oscar Piastri bayoboye isiganwa mu buryo butajegajega.
Bageze aho bashyiraho intera y'amasegonda 16 hagati yabo na Verstappen mbere
y’uko imodoka y’umutekano yongera kugera mu kibuga kubera impanuka ya Fernando
Alonso.
Imvura yaje kongera ibintu kuba bibi
kurushaho, aho Norris na Piastri bose baguye mu ikorosi rya nyuma. Norris
yabashije gusubira mu isiganwa vuba, ariko Piastri yagowe no kuva ku gasozi,
atinda gutangira kongera gusiganwa.
Verstappen yagerageje kugumisha imodoka ye mu isiganwa nta guhindura amapine, ariko yagombaga kwemera agasubira kuri pit-stop kuko amazi yari yamurenze. Ferrari yo yakoze ikosa rikomeye ryo gukomeza gukinana n’amapine atari ayo mu mvura, bigatuma Hamilton na Leclerc batakaza imyanya yari iy'imbere.
Nyuma y’imodoka y’umutekano ya nyuma, Norris
yakoze ibihe byiza mu byiciro bya nyuma by’isiganwa, yongera gushyiraho intera
ya Verstappen. Gusa yaje gukosa gato mu ikorosi rya gatandatu, bituma
Verstappen amwegere bikomeye agerageza kumucaho akoresheje DRS.
Nubwo byari ibihe bigoye, Norris yakomeje
kwihagararaho, atanga Verstappen na Russell, atwara intsinzi ye ya mbere y’uyu
mwaka.
Lando Norris yanikiriye Max Verstapen mu isiganwa ryabereye muri Australia
Isiganwa rya Australia ryaranzwe n'impanuka zidasanwe
TANGA IGITECYEREZO