Inkongi y’umuriro ikomeye yabereye mu kabyiniro ka Pulse mu mujyi wa Kočani, muri Macedonia ya Ruguru, ihitana abantu bagera kuri 51 abandi barenga 100 barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, nk'uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Iyi nkongi yatangiye mu masaha ya Saa Munani n'iminota 35 z’ijoro (2:35 a.m.) mu gihe itsinda ry’abahanzi ba Hip-Hop rizwi nka ADN ryari ririmo gutaramira abantu bagera ku 1,500 bari bakoraniye muri ako kabyiniro.
Amakuru avuga ko umuriro watewe na pirotechniki zakoreshejwe ku rubyiniro, aho ibishashi by’umuriro byafashe igisenge cy’inyubako bigatangira gukwirakwiza inkongi y’umuriro byihuse.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inyubako irimo gushya bikabije, umwotsi mwinshi wuzura mu kirere mu gihe abitabiriye igitaramo bageragezaga gusohoka mu kajagari.
Polisi n’inzego z’ubutabazi zahise zitabara, ariko imirimo yo kuzimya umuriro yari igoye kubera ubukana bw’inkongi.Nk’uko byatangajwe na BBC News, hari amakuru avuga ko bamwe mu bari mu kabyiniro batashoboye kugera ku miryango y'ubutabazi kubera umubyigano.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro byegereye umujyi wa Kočani ndetse no mu mujyi wa Stip uherereye ku birometero 30 mu majyepfo ya Kočani.
Abagize imiryango y’ababuze ababo n’abakomeretse bakomeje guteranira imbere y'ibitaro, bategereje amakuru y’ababo bari bakirimo gushakishwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Panche Toshkovski, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iyi mpanuka ndetse n’uruhare rwa buri wese ukekwaho kugira uruhare mu gutuma ibishashi bya pirotechniki bikoresha mu kabyiniro.
Yongeyeho ko hari umugabo umwe watawe muri yombi, ariko impamvu nyirizina itaramenyekana neza.
Minisitiri w’Intebe wa Macedonia ya Ruguru, Hristijan Mickoski, yageze ahabereye iyi mpanuka mu rwego rwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo no gukurikirana uko ibikorwa byo gutabara bigenda.
Abaturage b’iki gihugu bakomeje kugaragaza akababaro kabo ku mbuga nkoranyambaga, bifatanya n’ababuze ababo mu bihe bikomeye nk’ibi.
Inzego z’ubutabera zashyizeho itsinda ryihariye rigomba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ikomeye mu mateka y’akarere.
TANGA IGITECYEREZO