RURA
Kigali

Impamvu Amerika ishimangira ukwizera kwayo mu Mana ku ifaranga ryayo ryose

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/03/2025 23:28
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho umugambi wihariye wo gushyira amagambo "In God We Trust" ku ifaranga ryose rikoreshwa mu gihugu, yaba amafaranga y’icyuma cyangwa inoti. Iri jambo, risobanura ko abantu bafite ukwizera gukomeye mu Mana, ryabaye ikimenyetso cy’umuco n’ubukungu bwa Amerika.



Amateka y’iri jambo yatangiye mu 1864, ubwo hashyirwaga ku ifaranga ry’icyuma ryitwa two-cent coin. Icyo gihe, Amerika yifuzaga guha abaturage icyizere mu gihe cy’intambara ya gisirikare. 

Iri jambo ryashimangiye ukwemera n’ubumwe by’Abanyamerika nu mumadini. Mu 1956, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yashyizeho itegeko ryo gushyira amagambo "In God We Trust" ku mafaranga yose.

Iri jambo rishimangira ko Amerika ikomeje kuba igihugu gishingiye ku Mana, ariko rikomeje gutera impaka mu buryo bw'uburenganzira bw'amadini nkuko tubikesha Quora.com.

Abantu bamwe bavuga ko gukoresha amagambo y’iyobokamana ku mafaranga ya leta bihungabanya ihame ry'ubwisanzure bw'amadini n'ubusugire bw'umuryango. 

Ibi ni ingenzi mu rwego rwo kwirinda ko igihugu kihutira gukoresha imbaraga z’amadini mu guhindura politiki cyangwa ubukungu.

Abasesenguzi n'abantu benshi basanga iri jambo rifite umwihariko mu mateka ya Amerika, kuko rigaragaza uburyo igihugu cyiyubaka ku mahame y’ukwemera. 

Nk’uko byanditse mu mategeko, "In God We Trust" ni ikimenyetso cy’ubumwe n’icyizere. Iri jambo ni inzira y’ukwemera hagati y’Abanyamerika, ikindi ni uburyo bw'ubuzima bwo guteza imbere iby’umwuka no mu by’amafaranga.

Nubwo hari impaka hagati y’abemera n'abatemeranya n’iri jambo, ndetse ijambo nkiri rikoreshwa mu gihe cy'indahiro nshyashya "So help me God". 

"Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Pew Research Center bwagaragaje ko hafi 65% by’Abanyamerika bagifite ukwizera gukomeye mu Mana. 

Ibi bigaragaza ko "In God We Trust" iri ku mafaranga atandukanye ari igikorwa cy’ubumwe kandi gishingiye ku muco wa Amerika.

Amerika ikomeje gushyira imbere aya magambo mu gihe ifite intego yo kwerekana icyizere n'imbaraga z’igihugu zishingiye ku Mana. Ku ifaranga ryose ry’agaciro, umuntu wese ushaka kugura ibintu agomba kubona aya magambo agira ati "In God We Trust".

Ari inote ari n'ibiceri ijambo 'In God we trust' urisangaho.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND