Prof. Dr. Fidele Masengo yasabye ababyeyi kuba intangarugero mu muryango no kwigisha urubyiruko amahame y'iyobokamana hakoreshejwe uburyo bujyanye n'igihe.
Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye Pasteur Prof. Dr. Fidele, yagarutse ku ngingo zikomeye zifasha urubyiruko gukomeza gukurikiza inzira y'iyobokamana no kubaha Imana, cyane cyane mu bihe biriho byuzuye ibishuko.
Yashimangiye ko ababyeyi bafite inshingano ikomeye mu kurera abana, kandi ko ari bo bashumba b’ibanze mu muryango. Ababyeyi bagomba kurera abana babo nk’abatoza b’abakozi b’Imana b’ejo, kubaha amahame y’iyobokamana, kandi babereka inzira ikwiye yo gukorera Imana no kuba intangarugero.
Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rugenda rusanga ibihe bigoye, Pasteur yagarutse ku kugaragara kw’ikoranabuhanga ndetse n’ikwirakwiza ry’amakuru n’ubumenyi bifite uruhare rukomeye mu rugendo rw’urubyiruko.
Abandi barabona ikoranabuhanga nk’isoko y’amahirwe, mu gihe abandi rishobora kuba intandaro y’ibishuko n’ubupfapfa. Abahanzi ba Gospel n’abavugabutumwa bakoresha imbuga nkorabyambaga mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko, ariko hari n’abandi bakoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibibi.
Uyu Mushumba akaba n'inzobere mu mategeko asaba ababyeyi n’abarezi gufasha urubyiruko kugendera kure ibishuko by’ikoranabuhanga, bakabatoza gukurikiza amahame y’Imana kandi bakaba intangarugero mu buzima bwabo.
Yasabye urubyiruko gufata icyemezo cyo gukora ibyiza, bitari mu rukundo gusa, ahubwo no mu myitwarire y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ababyeyi bagomba kwigisha abana babo indangagaciro z’ubumwe n’ubukristo, aho imiryango yubatse ku mahitamo meza ifasha abato gukurana umuco mwiza.
Yatanze urugero rwa ba Danieli na Yosefu, bagaragaje ukwizera mu bihe bikomeye, bakagenda batandukana n’ibyo abandi bakoze. Ibi ni isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda rukunze guhura n’ibishuko by’imyitwarire itandukanye n’iyobokamana.
Mu gihe abakristo b’urubyiruko bagaragaza ikibazo cyo kutumva inyigisho z’itorero nk’aho zitajyanye n’igihe, yasabye ko amatorero agomba gutekereza ku buryo inyigisho z’abana n’urubyiruko zitangwa.
Yavuze ko Bibiliya idahinduka, ariko uburyo bwo kuyigisha bugomba kujyana n’ubuzima barimo (contextualisation). Ibi bisaba ko inyigisho z’itorero zigenda zihuza n’ubuzima bw’urubyiruko, kugira ngo zihure n’ibyo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Urubyiruko rw’u Rwanda rukunze guhangayikishwa n’ibibazo by’umuryango, harimo ubusumbane bw’abakundana, ndetse no kutamenya neza ibijyanye n’indangagaciro z’ubumwe n’iyobokamana.
Prof. Dr Masengo yatanze inama yo gukoresha amahame y'iyobokamana mu gukemura ibibazo by’umuryango, kuko ibyo bibazo by’umuryango bihoraho. Yashimangiye ko Imana ihindura ibihe, bityo urubyiruko rugomba kwiga kwitwararika mu bihe byose by’ubuzima bwabo.
Mu gusoza, yasabye urubyiruko kumenya guhitamo neza mu buzima bwabo. Yatanze urugero rw’uko ubuzima bwose bugenda buhinduka, ndetse ko Imana igira uruhare mu guhindura ibihe.
Urubyiruko rugomba kumenya gufata imyanzuro ikwiye mu bihe byose, rukanamenya gukurura neza ibiri ku murongo w’iyobokamana. Yashimangiye ko ababyeyi, abarezi, ndetse n’abavugabutumwa bakwiye gufasha urubyiruko gukomeza gukurikiza inzira y’Imana, kugira ngo barusheho kuba intangarugero mu muryango n’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.
Prof. Dr. Fidele Masengo, Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO