Sarah Wynn-Williams wahoze ari umuyobozi muri Facebook, yashinje Mark Zuckerberg kugerageza gukorana n’u Bushinwa mu kugenzura ibikorerwa kuri Facebook kugira ngo yemererwe kuhakorera.
Sarah Wynn-Williams yashinje iyi kompanyi gukorana n’ubutegetsi bw’u Bushinwa mu rwego rwo kugerageza kwinjira ku isoko ryabo, ryiganjemo abarenga miliyoni 700 bakoresha internet.
Ibi byashyizwe ahagaragara mu gitabo cye gishya yise Careless People: A Cautionary Tale of Power, Greed, and Lost Idealism ndetse no mu kirego yatanze mu kigo gishinzwe kugenzura isoko ry’imari muri Amerika (SEC).
Wynn-Williams yatangaje ko Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Facebook, yatekereje kwemerera ubutegetsi bwa Beijing ubushobozi bwo kugenzura no guhisha ubutumwa bwakwirakwiriye cyane (viral) mbere y’uko bubonwa n’abakoresha Facebook. Ibyo byose byari mu rwego rwo kubona uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu gifite isoko rinini cyane ku isi.
BBC yatangaje ko Meta, kompanyi yabyaye Facebook, yemeye ko koko yigeze gutekereza gukorera mu Bushinwa ariko nyuma ikabireka, kuko batigeze bumvikana ku byo ubutegetsi bw’u Bushinwa bwabasabaga. Zuckerberg ubwe yavuze mu 2019 ko "batigeze bemererwa kuhakorera."
Mu bindi birego Wynn-Williams yashyize ahagaragara, arimo no kuvuga ko Facebook yifashishaga uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenya igihe urubyiruko rw’abangavu rwari mu bibazo byo mu mutwe, maze iyo myirondoro ikifashishwa mu bucuruzi bwamamaza.
Uyu wahoze ari umudipolomate w’u Buyogereza akaba yaranakoze muri Facebook kuva mu 2011, yavuze ko kompanyi yashyize imbere inyungu zayo kurusha indangagaciro, ibintu avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane muri iki gihe cy’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ndetse na The New York Times ivuga ko uyu mugore yanditse igitabo cye mu rwego rwo kwerekana amakosa y’imiyoborere n’imyanzuro itari myiza yafatiwe muri Facebook, kandi ashimangira ko icyemezo cyo gukorana n’u Bushinwa cyari gishingiye ku nyungu z’amasoko aho gushyira imbere amahame y’ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.
Meta yakomeje guhakana ibi birego byose, ivuga ko Wynn-Williams yirukanywe muri 2017 kubera "kutuzuza inshingano neza" no kugira imyitwarire mibi mu kazi.
Gusa, ibi birego bikomeje guteza impaka mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa muntu.
TANGA IGITECYEREZO