Umuhanzikazi Ava Peace yavuze ko ari we muhanzi wa mbere wambara neza mu b'igitsina gore kurusha abandi.
Ava Peace waririmbye "Muziki", yavuze ko ari we muhanzi w'umukobwa wambara neza kurusha abandi mu gihugu cya Uganda.
Ni mu kiganiro yagiranye na BBS Terefayina, Ava yabajijwe umuntu umwe muri Uganda w'imyambarire imushimisha cyane.
Ava Peace yahise asubiza ati: "Ni Ava Peace. Ntabwo mbona undi uwo ariwe wese utari njye. Nta wundi muhanzikazi mbona wambara neza".
Ava yatangaje ibitekerezo bye ku myambarire ya Vinka. Ati: "Murabizi ku bijyanye n'imyambarire, buri wese agira icyo akunda. Ashobora kuba ari uwo, aracyeye muri ubu buryo na buriya—ariko ibyo ntacyo bivuze kuri njye ariko kuri we nibyo byiza".
Ava Peace yahamije imyambarire ye, avuga ko ari we urenze mu bahanzikazi bo muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO