RURA
Kigali

Umugabo yanenzwe gukeba umwana we mu bworo bw’ikirenge amuziza guta ishuri

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/03/2025 21:23
0


Umugabo yafashe umwanzuro wo gukeba umwana we w’umuhungu mu bworo bw’ikirenge nk’igihano cy’uko yataye ishuri akijyira ku mucanga. Bivugwa ko yabikoze ari nka gasopo ahaye uwo mwana kugira ngo atazongera gutinyuka kureka kujya kwiga ngo yijyire mu bindi bidafite akamaro.



Uyu mwana afite imyaka 11 y'amavuko, ise yitwa Gershon Alaglo, ni umushoferi wa tagisi. Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, i Viepe mu Karere ka Voltab muri Ghana, aho kugeza ubu uyu mwana ari kuvurwa atabasha gutambuka ngo agire aho ajya.

Deborah Ankrah, nyina w'uwahohotewe, avuga ko umugabo we yari yarishyuriye umwana wabo ishuri, nyamara umwana we akareka kwiga akijyira ku mucanga, ndetse ko atari ubwa mbere byari bibaye. 

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Ghana, Ghana News Agency (GNA), yasobanuye ko igihe uwahohotewe yagarukaga mu rugo avuye ku mucanga, se yamukebesheje icyuma munsi y’ikirenge cy'ibumose, bituma adashobora kugenda.

Yongeyeho ko igihe ibyo byabaga, yari mu murwa mukuru, i Accra. Amaze kumva ayo makuru, yihutiye kugaruka mu rugo i Viepe, asanga umuhungu we aryamye, ari mu buribwe bukabije. 

Ni mu gihe uyu mugabo we, yemera ibyo yakoze ko ari amakosa ndetse akavuga ko yabikoreshejwe n’umujinya, ngo ko ubusanzwe atatekereza ikintu nk’icyo.

Ku bwe, uburara bw'umuhungu we bwari bwarabaye ikibazo gikomeye ndetse yabonaga bimaze kumurenga. 

Yasobanuye ko uyu muhungu yavuye mu rugo ku wa kane mu gitondo agiye ku ishuri ariko agahita yihitiramo gusiba amasomo maze akijyira ku mucanga koga, akagaruka mu rugo ahagana mu ma saa yine za mu gitondo bukeye bwaho.

Alaglo akomeza avuga ko kubera umujinya ibyo byamuteye, yafashe icyuma cyo mu gikoni akagikoresha abaga mu bworo bw’ikirenge cy’umuhungu we kugira ngo akumire iyo myitwarire idahwitse. 

Nyamara nyuma umujinya ushize yicujije ibikorwa bye, nibwo yihutiye kumujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo avurwe, ariko nyuma nyina yaje kumujyana i Accra ariho ari kwivuriza ubu.

Ibi byateje impagarara mu baturage ndetse n’impaka z’urudaca, aho benshi bamaganira kure iki gikorwa, bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abana  rimaze kugera ku yindi ntera bakaba basaba inzego z’umutekano kugira icyo zibikoraho. 

Bamwe basabye ko uyu mugabo atabwa muri yombi. Hagati aho, ubuyobozi bwa polisi bwa Aflao bwemeje ko buzi ibyabaye kandi biteganijwe ko hagiye gukorwa iperereza maze amategeko agakurikizwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND