RURA
Kigali

Hakoishi w'imyaka 108 yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere w’umwogoshi ukuze ku Isi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/03/2025 9:51
0


Ku myaka 108, umukecuru witwa Shitsui Hakoishi ukomoka mu Buyapani yamenyekanye cyane nk'umwogoshi w’umugore wa mbere ukuze ku isi kurusha abandi. Ibi byatangajwe na Guinness World Records, aho avuga ko byamushimishije cyane ndetse ari iby’agaciro cyane.



Hakoishi yagaragaje uburyo yishimiye cyane agahigo yaciye. Icyakora, avuga ko ibi atari kubyishoboza we ubwe, ahubwo ko ashimira cyane abakiriya be b'imena.

Ubu Hakoishi ni we wenyine wabashije guca aka gahigo ko kuba umugore wa mbere w’umwogoshi ukuze kurusha abandi ku isi. Uyu mwuga awumazemo  imyaka irenga mirongo icyenda kandi avuga ko byose abikesha abakiriya be.

Guinness World Records isanzwe fite icyiciro cyihariye cy’abogoshi b’abagabo ariko umugabo wari waraciye aka gahigo byemejwe afite imyaka 107 mu 2018, yari Anthony Mancinelli wo muri Amerika, aho yaje gupfa muri 2019. Kugeza ubu, Hakoishi ni we mwososhi mukuru kurusha abandi ku isi.
 

Hakoishi yavutse ku ya 10 Ugushyingo 1916, avukira i Nakagawa, mu muryango w’abahinzi, yatangiye umwuga w’ubwogoshi ku myaka mike cyane, icyo gihe yari afite 14. Yaje kujya mu murwa mukuru i Tokiyo kwihugura mu mwuga we kugira ngo akore ibyo azi neza. Ku myaka 20, nibwo yabonye impamyabumenyi ye mu bwogoshi.

 

Yafunguye Salon de coiffure afatanyinje n'umugabo we, aho babyaranye abana babiri nyuma umugabo we akaza kwicirwa mu ntambara y’u Buyapani n'u Bushinwa yo mu 1937. Nyuma Hakoishi yaje gutakaza salon ye ku ya 10 Werurwe 1945 bitewe n’igisasu Amerika yateye muri Tokiyo kikangiza ibintu byinshi. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Guinness, we n'abana be bahise bimurirwa muri perefegitura ya Tochigi.

 

Byatwaye indi myaka umunani kugira ngo yongere gusubira mu mwuga we, amaze gusubira mu mujyi yavukiyemo, yafunguye salon nshya mu 1953, ayita Rihatsu Hakoishi, Rihatsu bikaba biri mu rurimi rw’Ikiyapani, aho bisobanuye “umwogoshi” kugeza ubu iyi salon ikaba igikora.

 Nubwo afite imyaka 108, Hakoishi ntabwo ateganya kureka kogosha .Avuga ko ateganya gukomeza gukora kugeza yujuje imyaka 110.

Hikoshi kandi atanga zimwe mu mpanuro zamufashije kugera aho ageze, avuga ko nyina yakundaga kumubwira amagambo meza kandi akomeye ari nayo yakomeje kugenderaho ubuzima bwe bwose, ayo magambo aragira ati: "Ntuzigere ugira inzika, ntuzigere ugira ishyari, kandi ntuzigera ugirana amakimbirane n'abandi."
 Ubu Haikoshi  amara igihe kinini mu kigo cyita ku bakuze, nyamara aracyafite imbaraga nke, ndetse aracyabasha kwiyitaho. Avuga ko buri uko abakiriya be bamuhamagaye yishimira cyane kubogosha ndetse ko adateganya kubireka vuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND