Umuhanzikazi Lady Gaga yagaragaje ko ashyigikiye abantu bihinduje igitsina "Transgender", anavuga ko muri iyi minsi bari guhura n’ihohoterwa.
Mu gihe isi irimo guhangana n'ibihe
bikomeye by'abantu bari guhindura imiterere yabo bagahindura n'igitsina bavukanye, Lady
Gaga yavuze ko abihinduje igitsina bari guhohoterwa
cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse asaba abantu bose kureka
gushyigikira ihohoterwa aba bantu bari guhura na ryo.
Abantu bazwi nka Transgender ni abafite imico n’imiterere itandukanye n’iy’igitsina cyabo bavukanye, abazwi cyane nka cya bakobwa cyangwa cya bahungu.
Mu bihugu byateye imbere ho ba-Transgender bagerageza uburyo bwose bushoboka ngo bahinduke ku buryo hakoreshwa n’uburyo bw’ubuvuzi ngo umuntu ahindurirwe igitsina yavukanye.
Bamwe muri aba bantu bakoresha uburyo burimo guhindura amajwi, guhindura imyitwarire, imyambarire, ibyangombwa bakoresha muri leta ndetse n’ibindi.
Abandi bafite ubushobozi kugira ngo bahinduke neza uko bifuza bakoresha uburyo bwo kwibagisha no guhindura bimwe mu bice by’umubiri. Ibi byose bikorwa kugira ngo uwari igitsina gabo ahinduke igitsina gore cyangwa uwari igitsina gore ahinduke igitsina gabo.
Lady Gaga mu kugaragaza akarengane aba ba-Tansgender bari guhura nako yagize ati: "Ibyo aba-Transgender bari guhura nabyo muri iyi si ntabwo bikwiye, ni bibi, kandi hariho ihohoterwa ribakorerwaho buri munsi mu mibereho yabo”.
Yavuze ko buri wese akwiye gufata iya mbere mu gushyigikira aba-Transgender. Yagize ati: "Ndakeka ko twese twagakwiye gufasha ba-Transgender, kandi umwe ku wundi akamenya ko bakwiye gufashwa, gukundwa, kurindwa no kuzamurwa”.
Umuhanzikazi Lady Gaga uzwi mu ndirimbo “Poker Face", na we yagaragaje ko ari mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Lady Gaga kureka kubangamira abahinduye imimerere yabo (Transgender)
TANGA IGITECYEREZO