RURA
Kigali

Amavu n’amavuko by’ukwezi kwa buki (Honeymoon)

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/03/2025 18:26
0


Umuco wo kujya mu kwezi kwa buki nyuma y’ubukwe wamaze gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku isi, aho usanga mu byo abageni bategura bizakenerwa batakwibagirwa gupanga n’aho bazajya mu kwezi kwa buki ndetse n’ibyo bazakenera. Wigeze wibaza aho uyu muco wakomotse?




Amateka y’ukwezi kwa buki ni maremare kandi aratangaje cyane, afite inkomoko mu binyejana byinshi byashize, ndetse wagiye uhinduka mu buryo bugaragara. Nk’uko tubikesha Brides.com dore amavu n’amavuko y’ukwezi kwa buki:

Umuco w’ukwezi kwa buki bivugwa ko watangiriye mu Burayi mu kinyejana cya 5. Ariko muri icyo gihe, ubusobanuro n’uburyo uyu muhango washyirwaga mu bikorwa byari bitandukanye cyane n’ibyo tuzi uyu munsi. 

Muri icyo gihe, "honeymoon" ntiyari rifite aho ihuriye n'uburyo bwo kwishima cyangwa kuruhuka. Ahubwo, byahuzwaga n’ibyago cyangwa agahinda ku mugeni kuko byarangwaga n’icyo twakwita “gushimuta umugeni cyangwa kumufata ku ngufu.”

Mu bihugu bimwe na bimwe by’Uburayi ndetse no mu bihugu bimwe byo muri Afurika n’Asia, hari umuco aho umugabo yafataga umugeni mu buryo kumushimuta akamujyana mu rugo rwe kugira ngo amubere umugore, ariko ababyeyi be batabizi. 

Umugabo yamaraga igihe ahishe umugeni mu nzu ye kugeza igihe amuteye inda cyangwa igihe umuryango we warekeye kumushakisha.

Icyo gihe umugabo noneho yabaga yizeye ko uwo mugeni abaye umugore we nta kindi cyabisubiza inyuma, aha ni mu gihe yabaga amutwitiye cyangwa umuryango we wararekeye kumushakisha. 

Ibi byakorwaga mu rwego rwo kwirinda gutanga inkwano, abagabo babikoraga ni ababaga babona batabasha kubona amafaranga yo gukwa umugeni bagahitamo kumushimuta.

N’ubwo iki gikorwa kitari cyiza rwose ndetse wowe ubyumva ukumva ko muri iki gihe nta muntu wabikora, nyamara mu gihe cyabo ibi byari ibintu bisanzwe ndetse ari umuco umenyerewe. Ndetse biratangaje ukuntu aha ari ho ukwezi kwa buki ari ho kwaturutse.

Uko imyaka yagiye yisunika, niko umuco w’ukwezi kwa buki watangiye guhinduka uva mu gikorwa cyo"gushimuta umugeni cyangwa kumufata ku ngufu" uba umuco mwiza ushimishije wo kwizihiza urukundo. 

Ijambo "honeymoon" ryavuye mu muco w’Abazungu muri icyo gihe aho abashakanye bashyirirwagaho ukwezi kose kwo kunywa divayi ikozwe mu buki "honey wine."

Iyi divayi ikozwe mu buki yari ifite ibyiza byinshi nko kongera akanyabugabo, bakaba barayihaga abageni kugira ngo itume basama vuba ndetse yabaga n’ikimenyetso cy’uko urugo rwabo ruzaramba.

 

Mu kinyejana cya 19, ukwezi kwa buki kwakomeje guhinduka, ndetse kwatangiye kugira imikoreshereze itandukanye cyane n’uko byari byifashe mu binyejana byabanje. 

Mu Bwongereza na Amerika, ukwezi kwa buki kwatangiye kuba igihe cyo gufata urugendo rurerure aho abashakanye bajyaga gusura incuti n’imiryango batabashije kuboneka mu bukwe bwabo. 

Ibi byasize ukwezi kwa buki gufite agaciro gakomeye ndetse iki gihe ukwezi kwa buki kwatangiye kuba igihe cyiza cyo kwizihiza urukundo hagati y’abashakanye.

Byari bisanzwe ko abageni batemberana hamwe n'incuti cyangwa umuryango w’umugabo kugira ngo umugeni abashe kumenyerana n’umuryango yashatsemo no kuwisanzuramo. Ariko noneho, guhera mu myaka ya 1870, abageni batangiye kujya batembera bonyine.

Mu kinyejana cya 20, ukwezi kwa buki kwabaye ikintu gihambaye cyane. Kubera iterambere ry’imodoka ndetse no kwaguka kwa serivisi z’ingendo, byatumye abageni bashobora kujya ahantu hatandukanye. Iki gihe abageni batangiye kujya ahantu hihariye ha bonyine, maze bakarushaho kwishimira ubuzima bwabo bushaya.

Uyu munsi, ukwezi kwa buki ni umuhango wahindutse cyane, usanga abageni baganira ku hantu heza bumva bazajya mu kwezi kwa buki. 

Kubera ko ingendo z’indege n'ibindi bikorwa by’ubukerarugendo kuri ubu byoroshye, abageni bashobora guhitamo ibihugu bitandukanye ku isi harimo nk’ahantu haba ibiryo byiza, cyangwa mu bwiza bw’ibiyaga n’inyanja.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND