Benshi bakunze kugaruka ku kintu kimwe cy’uko urukundo rwashaje cyangwa se rutakibaho bitewe nuko iyo bakundanye batajya bamarana kabiri n’abakunzi babo, bagatangira kwibaza byinshi, bati ese ni iki nakora ngo ndambane n’umukunzi wange? Inkuru nziza rero ni uko bishoboka rwose.
Impamvu zitera kutaramba kw’urukundo ziratandukanye, nyamara niba ushaka kurambana n’umukunzi wawe hari ibyo ugomba kwitaho, ukamwizera kandi ugahuza nawe.
Niba utabasha guhuza n’umukunzi wawe, ibyanyu nta kure bizagera.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Hundustan Times, hari ingeso buri muntu
agomba kureka mu gihe ari mu rukundo mu rwego rwo gutuma ruramba, dore ingeso
ugomba kureka kugira ngo urukundo rwanyu rurambe:
Kutizera umukunzi wawe: Urukundo rwanyu rugomba kubakira ku cyizere, kuneka cyangwa gushyiraho abaguha amakuru y’ibyo umukunzi wawe akora buri munsi, bishobora kuganisha ku makimbirane.
Ugomba rero kumuha umwanya uhagije akisanzura ndetse ukizera ko ibyo arimo gukora bikwiye utiriwe umushyiraho ingenza, bityo bizagufasha kurinda urukundo rwawe.
Kwijujuta no kunenga umukunzi wawe mu ruhame: Kubwira abantu amakosa y’umukunzi wawe si byiza, bishobora kwangiza umubano mufitanye kandi bigatera imwuka mubi hagati yanyu bikaba byanabaviramo gutandukana.
Ni byiza gukemura ibibazo byanyu hagati yanyu mukabifatira imyanzuro ikwiriye aho kujya kubibwira abandi, urukundo ni urwa babiri, nta bandi bantu bo ku ruhande rero mugomba kuzana mu mubano wanyu.
Kwihugiraho: Gufata umwanya wawe wose ukawuharira akazi n’ibindi byawe bwite ukirengagiza ko ufite umukunzi ukeneye umwanya nabyo si byiza, ibi bisiga icyuho hagati mu rukundo ryanyu.
Rero ni byiza guha umukunzi wawe umwanya uhagije ntumurutishe ibindi bikorwa. Nyamara ibi ntibivuze ko ugomba kureka ibintu byose kubera urukundo, ugomba kumenya kubibamo neza nta na kimwe wishe.
Guhora uhugiye kuri telephone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga: Ibi bishobora kubangamira uburyo wowe n’umukunzi wawe muganira n’umwanya mumarana.
Niba muri kuganira nyamara wowe hari ibindi uri kwirebera, mu by'ukuri icyo kiganiro ntikizakorwa mu buryo bukwiye.
Ugomba rero kumenya ko umukunzi wawe akeneye ko umuha umwanya uhagije, ukamenya ko hari igihe telephone yawe ugomba kuyishyira ku ruhande.
Si ibi gusa kandi, ugomba no kwita ku marangamutima y’umukunzi wawe, ukareka kwigira nk’umuntu utagira umutima cyangwa yakubwira ikibazo afite ukigira nk’aho utacyumvise.
Mu gihe kandi muri kuganira irinde kumubwira amagambo amukomeretse cyangwa amuca integer, ariko no mu gihe bibaye ugomba kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi.
Ikindi ugomba kureka ni uguharira umukunzi wawe ibintu byose: urukundo rwanyu si urw’umuntu umwe, mwese kurwitaho birabareba, ntabwo rero ukwiye guharira umukunzi wawe byose.
Ibi birareba cyane ba bantu baba mu rukundo ariko basa nk’aho batabyitayeho, ugasanga batibuka no kubwira abakunzi babo ko babakunda keretse gusa iyo ari bo babibabwiye.
Kugira ngo urukundu rurambe ni ngenzi kubakira ku cyizere no kubahana hagati y’abakundana, kugirana inama, kwihangana no
gufatira hamwe imyanzuro ibafitiye akamaro none n’azaza, ugomba rero kuzirikana
ibi byose kugira ngo umubano wanyu urambe.
TANGA IGITECYEREZO