Gutoza ubwonko bwawe kugira ngo ugere ku ntsinzi bisaba kugira imyitwarire myiza, nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi butandukanye. Dore inama 10 z'ingenzi zagufasha kugera ku ntsinzi:
2. Isuzume buri munsi: Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bwagaragaje ko isuzuma rya buri munsi ryongera imikorere y'umuntu mu gushyira mu bikorwa intego ze.
3. Gira imyumvire ikura: Ubushakashatsi bwa Dr. Carol Dweck bwakozwe mu 2006 bwagaragaje ko abantu bafite imyumvire ikura (growth mindset) bafite amahirwe yo gutsinda inshuro ebyiri ugereranyije n'abafite imyumvire idahinduka (fixed mindset).
4. Komeza kwiga: Ubushakashatsi bwakozwe na National Institute on Aging mu 2013 bwagaragaje ko abantu bakomeza kwiga no kwagura ubumenyi bwabo bagabanya ibyago byo kugira ikibazo cyo kwibagirwa ku kigero cya 30% mu gihe cy'imyaka 10.
5.Teza imbere ubushobozi bwawe bwo kwibanda ku kintu kimwe: Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri y'ubwonko, nka puzzles cyangwa shogi (uyu umeze nk'umukino wa Chess usibye ko bakoresha udupapuro), byongera ubushobozi bwo kwibanda ku kintu kimwe ku kigero cya 15% Times of India.
6. Tegura imyitwarire myiza: Ubushakashatsi bwa American Psychological Association bwakozwe mu 2011 bwagaragaje ko gushyiraho gahunda ya buri munsi no gukurikiza imyitwarire myiza byongera amahirwe yo kugera ku ntego ku kigero cya 25%.
7. Kora imyitozo ngororamubiri: Ubushakashatsi bwa Mayo Clinic bwakozwe mu 2010 bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri kenshi byongera ubushobozi bw'ubwonko ku kigero cya 20%.
8. Wikikize abantu bafite imitekerereze myiza: Ubushakashatsi bwa University of California, Los Angeles (UCLA) bwakozwe mu 2008 bwagaragaje ko kuba mu muryango w'abantu batekereza neza byongera ibyishimo n'intsinzi ku kigero cya 25%.
9. Shyira mu bikorwa uburyo bwo guhangana na stress: Ubushakashatsi bwa American Heart Association bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko kumenya guhangana na stress ukoresheje uburyo nka meditation kwitekerezaho cyangwa kwandika byagabanyije umuvuduko ku kigero cya 30%.
10. Komeza gukora imyitozo ngororamubiri y'ubwonko: Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 bwagaragaje ko gukora ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri y'ubwonko, nka puzzles cyangwa shogi, byongera ubushobozi bwo gutekereza ku kigero cya 15%.
Izi nama zishingiye ku bushakashatsi bwizewe kandi zigamije gufasha abantu kugera ku ntsinzi mu buzima bwa buri munsi.
TANGA IGITECYEREZO