RURA
Kigali

Abantu 2 bafite ubumuga birukanywe muri resitora y’Abahinde

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:1/03/2025 22:08
0


Abantu babiri bafite ubumuga, Rhys Bowler na Skye Jordan, batangaje ko birukanywe muri Rahil Tandoori, restora y'Abahinde iherereye muri Wales y’Amajyepfo mu Bwongereza, nyirayo ababwira ko basaga n’abarwaye bikabije ku buryo batashoboraga kurya.



Rhys ufite indwara ya Duchenne Muscular Dystrophy imusaba gukoresha igare ry’amashanyarazi n’icyuma gitanga umwuka wo guhumeka wa oxygen, na Skye ufite fibromyalgia (indwara irangwa no kuribwa umubiri wose ukumva ukagira umunaniro udasanzwe no kugira ibibazo byo gusinzira), bari baje gufata ifunguro hamwe n’ababaherekeje. Gusa, bavuga ko nyir’iyo restora yabasabye kugenda, avuga ko bashobora kuteza ibibazo by’ubuzima.

Umwe mu barwayi witwa Rhys yagize ati: “Si umuganga, ni nde wamuhaye uburenganzira bwo kwemeza niba nshoboye kurya?” Yakomeje avuga ko byari ibintu biteye isoni, cyane ko abandi bakiriya bari aho bavuze ko nta kibazo bari bafite [Disabled-horrified Indian restaurant refused serve].

Nyir’iyo restoranti, Mohammed Nazrul Alom, yemeye ko yabirukanye, avuga ko yabonaga imimerere yabo imeze nabi, kandi ko restora ye itagira uburyo bwihariye bwo kwakira abantu bafite ubumuga. 

Yavuze ati: “Twari dufite impungenge ku buzima bwabo, sinari mfite ubushobozi bwo kubafasha mu gihe hagira igihungabana.”

Nyuma y’ibi, Rhys yanditse ubutumwa kuri social media agaragaza uko yateshejwe agaciro, ibintu byateje impaka ndende. Alom yavuze ko iyi nkuru yamukomereje cyane, ndetse ishobora gutuma afunga ubucuruzi bwe amaze imyaka 18 akora.

Undi mu barwayi Skye yunze mo ati: “Ntabwo twajyanywe no kwivuza, twari tugiye gufata ifunguro.” Yongeyeho ko ababajwe n’uko nyiri restoranti yagerageje kwitwaza abandi bakiriya kandi batigeze bagaragaza ko babangamiwe.

Bababajwe cyane no kwirukanwa muri Resitora bari bagiye kuriramo ku mafaranga yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND