RURA
Kigali

Umwe mu bagore bagaragaye mu mashusho ya Baltazar yagaragaje ingaruka byamugizeho

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:4/03/2025 8:28
0


Umugore wagaragaye muri imwe mu mashusho 400 yagiye hanze ya Baltasar Egonga, yagaragaje agahinda ke mu mashusho aheruka kujya hanze, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse cyane, kandi mu buryo bubi.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Intel Region ivuga ko mu mashusho uyu mugore yasohoye, agaragara ari kurira, avugako atakibasha gusohoka mu nzu ye.

Afite ubwoba bw’ibyo abantu bagenda bamuvugaho ndetse banamuryanira inzara nyuma y’amashusho ye na Baltazar yashizwe ahagaragara ndetse akanaba amugaragaza mu isura.

Baltasar Egonga, umukozi wa leta ya Equatorial Guinea, yamenyekanye cyane mu mwaka ushize nyuma y'uko yagaragaye mu mashusho agera kuri 400 yagiye hanze agacicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aya mashusho akaba yararikoroje cyane.

Mu mashusho uyu mugore yasohoye, yagize ati: “Sinshobora gusohoka munzu nyuma y’uko videwo yanjye na Baltasar igiye hanze.” 

Yerekanye ko byamuteye isoni n’ikimwaro kuburyo agira ubwoba bwo guhura n'abantu. Iyi videwo nayo yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu benshi bagiye bayisangiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND