RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Maroc yabonye ubwigenge, Nelson Mandela ahabwa ubuyobozi muri ANC

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/03/2025 9:12
0


Tariki 2 Werurwe ni umunsi wa 62 w’uyu mwaka usigaje indi 303 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:

986: Louis V ni bwo yimitse kuba umwami w’u Bufaransa.

1797: Banki Nkuru y’u Bwongereza ni bwo yashyize ku mugaragaro inoti y’ipawundi ya rimwe n’abiri.

1903: Mu Mujyi wa New York City, Martha Washington Hotel yarafunguwe, iba hoteli ya mbere y’abagore ihenze.

1946: Ho Chi Minh Yabaye Perezida wa Vietnam y’Amajyaruguru.

1955: Umwami Norodom Sihanouk w’u Bwongereza ni bwo yimitswe biciye kuri se Umwami Norodom Suramarit.

1956: Maroc yahawe ubwigenge n’u Bufaransa.

1962: Muri Burmani, ingabo ziyobowe na Gen. Ne Win zahiritse uwari uri ku butegetsi.

1990: Nelson Mandela yatorewe kuba Perezida wungirije w’ishyaka ANC (African National Congress).

2004: Mu ntambara yo muri Irak, Al-Qaida yishe abanya Achoura 170, ikomeretsa abarenze 500.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1963: Anthony Albanese, Minisitiri w’Intebe wa Australia.

1989: Shane Vereen, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.

1997: Becky G [Rebbeca Gomez], umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1999: David Ackles, umwanditsi bw’indirimbo w’Umunyamerika wishwe na Kanseri y’ibihaha.

2001: John Diamond, umunyamakuru w’Umwongereza.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND