RURA
Kigali

Igitero cy’iterabwoba mu Bufaransa cyahitanye umuntu umwe, batatu barakomereka

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/02/2025 12:53
0


Ku wa 22 Gashyantare 2025, mu mujyi wa Mulhouse wo mu Bufaransa, habaye igitero cy’iterabwoba gikoresheje icyuma, gihitana umuntu umwe mu gihe abandi batatu bakomeretse. Perezida Emmanuel Macron yemeje ko iki gikorwa ari “igitero cy’iterabwoba ry’akisilamu.”



Ukekwaho iki cyaha ni umugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Algeria, wari ku rutonde rw’abakekwaho iterabwoba kandi yari yarategetswe gusohoka mu Bufaransa. Nyuma yo kugaba igitero, yafashwe n’inzego z’umutekano.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bruno Retailleau, yavuze ko uwo mugabo afite “ibibazo byo mu mutwe” ndetse ko u Bufaransa bwagerageje kumwohereza muri Algeria inshuro 10, ariko icyo gihugu kigahakana kumwakira.

Ubushinjacyaha bw’Igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT) bwatangaje ko ukekwaho icyaha yagabye igitero ku bapolisi avuga amagambo ati "Allahu Akbar", bivuze ngo "Imana niyo nkuru." Abatangabuhamya bavuze ko yayasubiyemo kenshi. Umuturage w’imyaka 69 ukomoka muri Portugal wagerageje gutabara ni we wahasize ubuzima.

Abapolisi babiri bakomerekejwe bikomeye, umwe akomeretswa ku mutsi w’ijosi, undi mu gituza, mu gihe abandi batatu bakomeretse byoroheje. Perezida Macron, wari witabiriye imurikagurisha ry’ubuhinzi, yavuze ati: "U Bufaransa buzakomeza urugamba rwo kurwanya iterabwoba kandi Leta yifatanyije n’umuryango wabuze uwabo."

Umuyobozi w’umujyi wa Mulhouse, Michèle Lutz, yatangaje kuri Facebook ko "ubugome bwibasiye uyu mujyi wacu." Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa nk’igikorwa cy’iterabwoba, ariko ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’inzego z’ubutabera.


Ukekwaho kugaba iki gitero afite inkomoko muri Algeria


Iperereza rirakomeje aho hategerejwe ko hemezwa niba koko yari afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ari igitero gifitanye isano n'ubutagondwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND