RURA
Kigali

Uwishe Pop Smoke yakatiwe imyaka 29

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:23/02/2025 10:29
0


Corey Walker wari uyoboye agatsiko k'insoresore zishe umuraperi Pop Smoke mu 2020, yakatiwe imyaka 29 y'igifungo.



Tariki 19 Gashyantare 2020 nibwo umuraperi Pop Smoke yishwe n'abasore bane bari binjiye mu rugo rwe bagenzwa no kwiba ndetse bitwaje intwaro.

Muri aba basore bane, Corey Walker niwe wenyine wari ufite imyaka 18 kuko iki gihe uyu musore yari afite imyaka 19. Ibi nibyo byatumye uyu ariwe amategeko akurikirana, mu gihe abandi bo bajyanwe mu nkiko z'abana.

Umwe muri abo bana wari afite imyaka 15, yemeye uruhare yagize muri ubu bujura ndetse n'uruhare rwe mu rupfu rwa Pop Smoke, akaba yarajyanwe mu kigo ngororamuco aho azava afite imyaka 25. Ni mu gihe abandi babiri nabo bemeye icyaha, ariko kugeza ubu ibihano bahawe bikaba bitarashyizwe hanze.

Nka bagenzi be, Corey Walker nawe yaburanye yemera uruhare yagize muri ubu bujura bwanatumye Pop Smoke ahasiga ubuzima, we akaba yaraburanishijwe bitandukanye n'abandi kuko we yari mukuru ndetse n'amategeko akamuhana nk'abantu basanzwe, akaba yakatiwe imyaka 29 y'igifungo.

Ubwo Pop Smoke yicwaga mu 2020 yari afite imyaka 20, ndetse akaba yari mu baraperi bahagaze neza ku isi. Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka "Welcome to the Party", "Dior" n'izindi nyinshi zarimo zikundwa cyane.

">Pop Smoke yishwe ari mu bahanzi bagezweho

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND