RURA
Kigali

Uwahoze ari Manager wa Asake aramushinja ubunebwe n'ubusambo

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:22/02/2025 8:27
0


Uwahoze ari Manager wa Asake, Tunde Phoenix, yavuze ko ubunebwe n'ubusambo bw'uyu muhanzi bwatumye abura miliyoni 4 z'amadorari.



Umuhanga mu gukora ubucuruzi bwa muzika, Tunde Babalola, uzwi cyane nka Tunde Phoenix, yatangaje ibyabaye mu gihe yakurikiranaga ibikorwa bya Asake mu muziki. 

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram, Tunde Phoenix, wahoze ari Manager wa Asake, yavuze ko uyu muhanzi yagiye ahagarika ibitaramo muri 2024 kubera ubunebwe no kuba atarashakaga gusangira amafaranga yakoreye n'abagize itsinda rye.

Yagaragaje ko hari imyanya y’ibitaramo Asake yari gukorana n'abahanzi mpuzamahanga, byari kwinjiza hafi miliyoni imwe y’amadorari kuri buri gitaramo.

Tunde Phoenix yavuze ko Asake yagiye akora imiziki mike cyane mu mwaka wa 2024, aho yashoboye gukora gusa ibitaramo 11 gusa, kandi yateje igihombo gikomeye kubera kwanga ibikorwa byinshi byari kuba.

Avuga ko iyo myitwarire mibi, igaragara nk’ubunebwe n’ubusambo, byatumye Asake abura amahirwe yo gukorera amafaranga arenga miliyoni 4 z’amadorari. 

Hari aho yageze aravuga ati, “Hari igitaramo kimwe ntashaka kuvuga kuko kitigeze gikorwa ku mugaragaro. Ariko bidatinze bizashyirwa hanze, igitaramo cyo ku rwego rw'igihugu ntashaka kuvuga kubera icyubahiro cy'abari bakirimo".

Phoenix avuga ko Asake abura imbaraga zo gukora no kujya mu biganiro by’ibikorwa byinshi byari kubyara inyungu nyinshi. 

Ibi byose birashinjwa kuba ari nko kwirengagiza ibikorwa bifitiye inyungu buri wese kandi byari kubaka izina rye nk’umuhanzi n'abo bakoranaga.

Asake wamamaye muri "Lonely at the top", ubu arashinjwa ubunebwe n'ubusambo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND