RURA
Kigali

Higanjemo Abami n’Abanyamadini! Abagabo 10 bavuzweho kugira abagore benshi ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/02/2025 7:05
0


Mu mateka y’isi, hari abantu bazwi cyane bagiye bashaka abagore benshi bitewe n’imico, imigenzo, cyangwa imyemerere yabo.



Nubwo usanga bashaka abagore benshi bitewe n’imyemerere, ubutegetsi, cyangwa umuco, aya mateka agaragaza uburyo abakurambere bari bafite imyumvire n’imigenzo itandukanye ku bijyanye n’urushako.

Umwami Salomo nubwo yubakiye Imana urusengero ndetse akayisaba ubwenge Imana ikabumuha, ntibyatumye adashaka abagore 1001.

Muri Bibiliya, mu 1Abami 11:3 haranditse ngo: “Salomo yari afite abagore b’imfura700 n’abinshoreke 300, …n’umukobwa w’umwami wa Farawo.. Nuko abagore be bamuyobya umutima akajya asenga ibigirwamana ...Imana iramuhana."

Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare bizwiho kugira abagore benshi mu mateka y'Isi.

1.     Umwami Salomo (Israheli)

Umwami Salomo, umwe mu batware ba Isiraheli, ni we wabaye indashyikirwa mu kugira abagore benshi mu mateka y’Isi. Nk’uko byanditse muri Bibiliya, Umwami Salomo yari afite 700 abagore ndetse n’inshoreke 300. Abagore be benshi yagiye abashaka mu rwego rw’ubutwererane n’ibihugu bitandukanye, aho yagiraga imigenderanire myiza n’ibihugu by’abaturanyi.

2.     Fatafehi Paulah (Tonga)

Fatafehi Paulah, umwami wo muri Tonga mu kinyejana cya 18, yashatse abagore 685. Ibi byerekana ubushabasha yari afite mu bwami bwe, kandi yari afite ubushobozi bwo kugera ku ntego ze. Umuryango wagize uruhare runini mu gukomeza ingoma ye no kurushaho kwagura iki gihugu.

3.     Moulay Ismail (Morocco)

Moulay Ismail, umwami wa Morocco wagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1672 kugeza mu 1727, yashatse abagore 500. Ibikorwa bye byashimangiye umuco w’ubwami bwa Morocco, kandi byari bigamije kwagura ingoma ye. Abo bagore bose, babyaranye abana barenga 1000.

4.     Muhammad Bello (Nigeria)

Muhammad Bello, umuyobozi w’umuryango wa Sokoto Caliphate mu gihugu cya Nigeria, yashatse abagore 300.

5.     Akuku Danger (Kenya)

Akuku Danger, umuyobozi w’umuryango w’Abaluo wo muri Kenya, yashatse bagore 130 mu buzima bwe. Akuku yari umuntu w’umuhanga kandi akagira ububasha mu guhuza imiryango itandukanye, afite abana barenga 200. Kuba yaragize umuryango munini byatumye amenyekana cyane mu mateka ya Kenya.

6.     Warren Jeffs (USA)

Warren Jeffs, umuyobozi w’idini rya FLDS (Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-day Saints), yashatse abagore barenga 70.

7.     Brigham Young (USA)

Brigham Young, ni umunyapolitiki akaba yarabaye n’umuyobozi wa kabiri w’idini rya ‘ Church of Jesus Christ of Latter-day Saints,’ yashatse abagore 55.

8.     Joseph Smith (USA)

Joseph Smith, washinze idini rya Latter-day Saints (Mormonism) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashatse abagore 30. Uyu mupasiteri yashatse abagore benshi kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyari bikubiye mu nyigisho z’idini rye.

9.     Umwami Mswati III (Eswatini)

Umwami Mswati III uyoboye igihugu cya Eswatini (cyahoze ari Swaziland), ni umwe mu bashatse abagore benshi mu mateka. Kugeza ubu, afite abagore 16 yashatse mu buryo bweruye, ndetse bashobora no kwiyongera.

10. Umwami Henry VIII (Ubufaransa)

Henry VIII, umwami w’Ubufaransa, ni umwe mu bamenyekanye cyane kubera gushaka abagore benshi. Uyu mwami yashatse abagore 6, ariko yagiye agarukwaho cyane kubera guhora mu bibazo bya gatanya n’abagore be. Ibi byagize ingaruka ku mateka y’idini rya Kiliziya Gatolika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND