Umugabo witwa Rio Bunce w’imyaka 22, utuye mu gace ka Thames Street muri Oxford, yakatiwe igifungo cy’amezi 21 nyuma yo kwemera ko yakoze ibitero by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bagore batandukanye mu ijoro rimwe.
Ibyo bitero byabereye mu bice bitandukanye
byegereye Oxpens Road muri Oxford mu masaha yo ku mugoroba wa tariki 21 Werurwe
2024, bikaba byarateye ubwoba n’impungenge abaturage baho.
Mu rubanza rwabereye mu Rukiko rwa Oxford Crown
Court, Bunce yemeye ibyaha bitatu byo guhohotera abagore n’icyaha cyo
kwiyambika ubusa mu ruhame.
Nyuma yo kwemera ibyo byaha, Rio Bunce yakatiwe igifungo cy’amezi 21 ariko gisubitswe ku gihe cy’imyaka 2.
Ibi bivuze ko atazafungwa niba atongeye gukora icyaha mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Nyuma y’uko ibi bitero bibaye, abaturage bo muri Oxford,
by’umwihariko abatuye mu gace ka Oxpens Road, bari bahangayikishijwe
n’umutekano wabo, ariko inzego z’umutekano zatangaje ko zigiye gukomeza
gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha nk’ibi.
Umuvugizi wa polisi ya Thames Valley Police yagize
ati:
“Ibyabaye byateye ubwoba, ariko turashimira abagize uruhare mu gutuma ukuri
kujya ahagaragara. Tuzakomeza gukorana n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga
umutekano.”
TANGA IGITECYEREZO