Umwe mu baramyi bato kandi b’abanyempano u Rwanda rwibitseho, Shimwa Akaliza Gaella w’imyaka 10 usanzwe ari n'umuririmbyi muri korali Injili Bora, yatumiwe ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka “Gen-z Comedy” aho azaganiriza urubyiruko iby'urugendo rwe n’indoto afite mu mwuga akora.
Shimwa Akaliza Gaella umwana muto ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana azataramana n'abazitabira igitaramo cy'urwenya cya Gen-z Comedy kuri uyu Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 guhera Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Umuyobozi wa Holy Room Group ifasha uyu mwana, Christian Abayisenga yasabye abantu bose kuzitabira kuko "bazagira ibihe byiza byo kubona impano itangaje Imana yahaye uyu mwana muto kandi ko na we afite urwenya azabasetsa cyane".
Akaliza agiye gutarama
muri Gen-Z Comedy mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Akira
amashimwe’ yakunzwe na benshi aho ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa
n'abarenga ibihumbi 109 mu byumweru bine gusa.
Ni indirimbo yasohokanye
n'amashusho yayo, yagiye ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025.
Inyikirizo yayo iri mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Igiswahili n'Icyongereza,
ariko aho aririmba mu Kinyarwanda aragira ati: "Uwiteka yadukoreye ibikomeje
natwe turishimye."
Muri iyi ndirimbo,
Akaliza azamura amashimwe y'abo Imana yahaye agakiza, abo yahaye urubyaro, abo
yakijije indwara, abo yahaye kwiga bagatsinda, abo yarinze bakabasha gusoza
umwaka wa 2024, n'abo Imana yarinze guseba mu maso y'ababahigaga.
Uyu mwana ukiri muto mu
myaka akagira impano idasanzwe, yamenyekanye asubiramo indirimbo z’abandi
bahanzi mbere y’uko atangira gukora umuziki we.
Inyinshi mu ndirimbo
yakoze ni iz'abandi yabaga yasubiyemo (Cover). Indirimbo zose yakoze ziri kuri
shene ye ya Youtube yitwa Shimwa Akaliza Gäella, hakaba hariho n'ijambo
ry'Imana abwiriza kuko asanzwe ari n'umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu. Hejuru
y'ibyo, Akaliza ni n'umuririmbyi muri korali yitwa Injili Bora ikorera umurimo
muri EPR Gikondo/Karugira.
Shimwa Akaliza Gaella
avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe
be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y'amavuko, atangira
kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya
mbere afite imyaka 6.
Ababyeyi ba Akaliza
Gaella bamwifuriza "kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca
bugufi". Arakataje mu muziki aho akomeje gushyira hanze
indirimbo zikora ku mitima ya benshi.
Si Akaliza gusa, kuko n’abanyarwenya
‘Nzovu na Yaka’ bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Ntawashidikanya ko umwaka ushize ndetse n’uyu mwaka wa 2025, aba banyarwenya
bakaba n’abakinnyi ba Filime ari bo ba mbere batanze ibyishimo ku banyarwanda
n’ubwo babayeho ubuzima budahwanye n’ibyishimo batanga.
Biteganijwe ko abanyarwenya
barimo Pirate, Muhinde, Isacal, Lucky Baby, Salisa n'abandi bagiye guhurira mu
gitaramo cy'Urwenya cya Gen-Z Comedy cya kabiri cya Gashyantare.
Aba banyarwenya bamaze
igihe kinini bigaragaza muri ibi bitaramo, ndetse buri umwe atera urwenya
ashingiye cyane ku ngingo zigezweho, ubundi akameza abakunzi be.
Ibihangano by’aba
banyarwenya bitambuka ku rubuga rwa Youtube rwa Gen-Z Comedy, bituma buri wese
abasha kwihera ijisho uko igitarano cyagenze.
Iki gitaramo kizabera
muri Camp Kigali ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, kizayoborwa na Fally
Merci watangiye ibi bitaramo bimaze kumenyerwa nk'Iseka Rusange.
Ibitaramo bya Gen-Z
Comedy byaherukaga kuba mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, aho
cyari cyitabiriwe n'ibihumbi by'abiganjemo urubyiruko n'abandi bakunda
kwidagadura binyuze mu rwenya.
Icyo gihe abanya-Kigali
n'abakunzi b'urwenya basekejwe n'Umunyarwenya Dr. Hilary Okello wo muri Uganda
wari watumiwe, n'abandi banyarwenya barimo 'Pirate, Isacal, Kadudu, Rumi,
Umushumba, Lucky Baby, Dudu, Joseph, Eric w'i Rutsiro n'abandi.
Umuhanzikazi Barbara Teta
ukoresha izina rya Babo, yari umwe mu batumiwe mu gace kazwi nka 'Meet Me
Tonight.’
Muri Gen-Z Comedy,
abanyarwenya bose berekana ko baba bateguye urwenya rwo gusetsa abakunzi babo
n'ababa bitabiriye muri rusange, maze abafite imbavu bagaseka kakahava.
Ibitaramo bya Gen-z Comedy byaherukaga mu ntangiriro z'uku kwezi bigiye kongera kuba
Umwana muto wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Akaliza Gaella agiye kumurika impano ye muri Gen-z Comedy
Ni igitaramo cyanatumiwemo Nzovu na Yaka
Abasanzwe bamufasha basabye abazitabira kwitegura kubona impano itangaje Imana yahaye uyu mwana
Yatangiye kuririmba afite imyaka itatu none ubu arakataje muri uru rugendo
Si umuririmbyi gusa ahubwo ni n'umuvugabutumwa ukomeye
Kanda hano urebe indirimbo Akaliza Shimwa Gaella aheruka gushyira hanze
TANGA IGITECYEREZO