Umukinnyi w'ikipe ya Real Madrid, Jude Bellingham ashobora guhanishwa imikino 12 adakandagira mu kibuga nyuma y'uko ahawe ikarita y'umutuku ku bwo gutuka umusifuzi nubwo we abihakana.
Ku wa Gatandatu nibwo ikipe ya Osasuna yari yakiriye Real Madrid mu mukino wo ku munsi wa 24 shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne.
Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, habayemo ibintu Real Madrid itigeze yishimira birimo penaliti eshatu bagomba guhabwa batahawe, guhabwa ikarita y'umuhondo ku mutoza Carlo Ancelotti no guhabwa ikarita y'umutuku ku mukinnyi wabo Jude Bellingham.
Uyu mukinnyi yahawe ikarita y'umutuku ku munota wa 39 nyuma y'uko yari atutse Jose Munera warimo arasifura mu kibuga hagati nk'uko byatangajwe muri raporo y'umusifuzi.
Ni mu gihe uyu mukinnyi we yahakanye ibyo kumutuka ahubwo avuga ko habayeho ikosa ryo kumva nabi, atigeze atuka umusifuzi.
Yagize ati "Biragaragara ko habaye ikosa, habaye ikosa ry'itumanaho. Ntabwo nshaka gusubiramo ibyo navuze kandi ndashaka ko abantu bose bamenya ko ntashakaga gushyira ikipe muri biriya bihe mva mu kibuga ngo hasigare abakinnyi 10.
Iyo urebye mu mashusho ushobora kubona ko bidasa n'ibyo raporo ivuga, nizeye ko Federasiyo izabikurikirana. Ntabwo natutse umuntu, biragaragara neza muri videwo, nta nubwo nabibwiye umusifuzi, narabyibwiye ubwanjye. Byari ukutumva, ni ikosa rigaragara ry'umusifuzi. "
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti nawe yavuze ko itari ikarita y'umutuku anarekana ko mu misifurire y'abasifuzi bo muri Espagne harimo ikibazo gikomeye.
Nubwo bimeze gutya ariko Jude Bellingham ashobora guhanishwa imikino 12 adakandagira mu kibuga.
Amategeko agenga imyitwarire ya shampiyona ya Espagne avuga ko mu gihe umukinnyi atutse cyangwa ababaje umusifuzi wo hagati, abo ku ruhande, umusifuzi wa kane cyangwa abandi bayobozi ahanishwa imikino 12 adakina.
Bivuze ngo mu gihe Real Madrid itajurira kuri iyi karita ngo ikurweho uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibi bihano.
Kugeza ubu Real Madrid iri ku mwanya wa 1 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 51 aho irusha Atletico Madrid ya kabiri inota rimwe.
Jude Bellingham ashobora guhanishwa imikino 12 adakandagira mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO