Nyuma y’uko ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Handball (Police HC) isoje imikino y’igice cya mbere cya Shampiyona (1st round) n’amanota 28 kuri 30, yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, ikomeza kwitwara neza mu mikino ibiri yo kwishyura yatsinzemo Musanze HC na UR Rukara.
Muri iyi mikino yombi yabereye mu Karere ka Musanze, habanje uwahuje Police HC na UR-Rukara waje kurangira Police HC iwutsinze ku bitego 59 kuri 19, umukino wa kabiri Police HC itsinda Musanze HC ibitego 41-20, igira amanota 34/36.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana arashimira abakinnyi uko bakomeje kwitwara muri iyi mikino, atanga icyizere cyo kuzegukana igikombe cya Shampiyona.
Yagize ati: "Ndashimira abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa kuva shampiyona yatangira. Intego ni imwe ni ugukomeza gutsinda no kuzegukana igikombe. Buri mukino tuwufata nk’uw’igikombe kuko urugamba ruracyakomeje, nta kwirara cyangwa ngo dutakaze umukino n’umwe."
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bukomeje gushyigikira ikipe ndetse n'abakunzi ba Police HC bayiba hafi mu buryo bwose bushoboka.
Police HC niyo iheruka kwegukana igikombe cyitiriwe intwari z'u Rwanda mu bagabo nyuma yo gutsinda.
TANGA IGITECYEREZO