Kapiteni w'ikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude yijeje abafana igikombe anavuga ko nta gitutu baterwa na Rayon Sports ahubwo bo bareba umukino ku mukino.
Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya cya mbere mu Rwanda muri Kigali Pelé Stadium.
Ni ibitego byatsinzwe na Djibril Outtara na Mamadou Sy mu gihe 1 cya AS Kigali ari Byiringiro Gilbert wari wacyitsinze.
Nyuma y'uyu mukino, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko wari ukomeye anavuga ko kuba rutahizamu mushya, Djibril Outtara yatsinze igitego byabashimishije.
Yagize ati "Ni umukino wari ukomeye urimo ishyaka, ku mpande zombi twari twiteguye ariko turashimira Imana ko tubonye intsinzi.
Icyo nakubwira cyo Ouatarra yatsinze igitego ari abakinnyi, abatoza n’abafana barishimye kuko ni umukinnyi mwiza aradufasha yakinnye imikino ibiri ntiyatsinda igitego havugwa ibintu byinshi, ariko iyo igihe cyageze Imana iragusubiza, rero Imana imusubije kuri uyu mukino kandi twari dukeneye amanota 3."
Yagarutse kuri Mamadou Sy watsinze igitego cyabahesheje intsinzi, avuga ko buri mukinnyi muri APR FC wese yagenda agakora ikinyuranyo.
Yagize ati "Turishimye na Mamadou yari amaze igihe adakina, buri mukinnyi wese uri muri APR FC araza agatanga ikinyuranyo yaba ari uwabanje mu kibuga cyangwa utabanje mu kibuga.
Iyo aje mu kibuga uba uzi inshingano umutoza aba yaguhaye kandi Mamadou nawe yabikoze yaduhaye igitego cy’intinzi turakomeza dusunike, intego ni ukugera kure hashoboka".
Yavuze ko ku mukino utaha muri shampiyona bazajya i Huye kandi bazajyanayo intego yo gutsinda.
Yagize ati: "Ni umukino wa Mukura VS rero tuzasubira i Huye niho tuzakinira. Mukura VS ni ikipe nziza ifite umutoza mwiza intego tuzajyanayo ni intego yo gutsinda kuko umukino tugiye gukina tuwitegura neza tukumva iby’umutoza atubwiye, tukabishyirura mu bikorwa.
Niyomugabo Claude yavuze ko nta gitutu batewe na Rayon Sports bitewe nuko bo bareba buri mukino bagezeho.
Yagize ati: "Twebwe nta gitutu dufite ,twebwe imikino tugiye gukina niyo dushyiraho imbaraga ntabwo tureba ngo kanaka yakinnye twebwe umukino tuba tugiye gukina niwo tuba turi gutekerezaho ibindi bikaza inyuma".
Kapiteni wa APR FC yijeje abafana igikombe agira ati: "Intego ni igikombe turakomeza dusunike kugeza ku munota wa nyuma kandi turizeza abafana baze batube hafi natwe tuzakora inshingano zacu. Ikipe nka APR FC ni iy'ibikombe akandi kigomba kuza byanga byakunda".
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota atatu n'ikipe ya Rayon Sports iri ku wa mbere.
TANGA IGITECYEREZO