RURA
Kigali

Koreya y'Epfo: Jisoo yanditse amateka Album ye yumvwa na miliyoni 5 mu munsi umwe

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:17/02/2025 12:08
0


Album yitwa "Amortage" y'umuhanzikazi Josoo wo muri Koreya y'Epfo yamufashije kwandika amateka nyuma yo kumvwa n'abarenga miliyoni 5 mu munsi umwe gusa kuri Spotify.



Umuhanzikazi w’icyamamare, Jisso, amaze gushyira hanze album ye nshya yise "Amortage" ikaba imaze guca agahigo ku rubuga rwa Spotify. 

Iyi album yashyizwe ahagaragara muri iki Cyumweru, ikaba yageze kuri streams miliyoni 5.34 ku rubuga rwa Spotify. Jisso yanditse amateka ndetse bigaragaza ko ari uwo guhangwa amaso ku Isi.

Mu ndirimbo zigize iyi album iriho indirimbo zigera kuri enye zikaba ari zo zazamuye iyi mibare ingana gutya mu gihe gito:

1. Earthquake yumviswe n'abangana na miliyoni 2,249,464

2. Your Love yumviswe na miliyoni 1,152,376

3. Tears indirimbo yumviswe n'abagera 961,709

4. Hugs & Kisses yumviswe n'abagera 983,258

Iyo album "Amortage" yagaragaje ubuhanga bwa Jisso mu gutanga umuziki ufite umwihariko. Iki gihangano gishya gifite amanota menshi kubera uburyo bwiza bwo gukora no guhanga udushya, nka bimwe mu bigaragara kuri uyu muhanzikazi.

Jisso uturuka muri Korea y'Epfo amaze kugera ku ntera ikomeye mu muziki, aho ashyigikiwe n’abafana benshi bo mu bice bitandukanye by’isi.

Iyi album ye nshya ni ikimenyetso cy’ubushobozi bwe bwo gukomeza guhangana ku rwego rw’isi, hatitawe ku kuba ataririmba ururimi ruzwi na benshi ku isi.

Jisoo na bagenzi be bagize itsinda rya Blackpink ari bo Jennie, Rosé na Lisa, bakomeje gufatanya mu kuzamura umuziki muri Korea y'Epfo cyane cyane kuwugaragaza ku ruhando rw'isi.


Umuhanzikazi Jisoo wo mu Itsinda rya Blackpink ari kugaragarizwa urukundo rwinshi n'abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND