RURA
Kigali

Rwanda Premier League: Gasogi yaguye miswi na Bugesera, Mukura igwa mu biganza bya Etincelles

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/02/2025 17:43
0


Mu mukino ya shampiyona y'u Rwanda yakinwe ku gicamunsi cyo kuiri uyu wa Gatandatu, Bugesera yanganyije na Gasogi United, Amagaju anganya na Rutsiro 0-0, Etincelles FC itsinda Mukura VS ibitego 2-0, naho Muhazi United itsinda Vision FC ibitego bitatu ku busa.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 15 Gashyantare 2025 hakinwe imikino itandukanye muri shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. 

Imikino yakinnye ku isaha ya saa cyenda ni Gasogi United yari yakiriye Bugesera kuri Kigali Pele Stadium, Etincelles yakira Mukura VS kuri Stade Umuganda, Amagaju yakira Rutsiro kuri Stade ya Huye, Muhazi United yakira Vision FC kuri Stade y’akarere ka Ngoma.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Gasogi United na Bugesera kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino watangiye abakinnyi ba Bugesera na Gasogi United batakana ku buryo budasanzwe ariko ni na ko ubwugarizi ku makipe yombi bwari buhagaze neza.

Igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ikie ya Gasogi United yagarukanye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru maze ku munota wa 49 Alioune Mbaye atereka igitego mu izamu rya Bugesera ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Igitego cya Gasogi United kikimara kwangwa, na Bugesera FC yazamukanye neza umupira maze Simbe Djibril nawe atsinda igitego ariko abasifuzi bavuga ko yatsinze yakururanye.

Ku munota wa 62 Gasogi United yazamukanye neza umupira maze Alioune Mbaye ayitsindira igitego cya mbere. Mu gihe Gasogi yari ikiri kwishimira igitego cyayo Bugesera nayo yazamukanye umupira maze Simbe Djibril akorerwaho ikosa ryabaye Penaliti yatsinzwe neza na Umar Abba maze amakipe yombi atangira gukina anganya igitego 1-1.

Ku munota wa 79 Gasogi United yabonye igitego cya kabiri nyuma y'uko Hakim Hamis yacomokanye umupira maze atsinda igitego cya Gasogi United. Ku munota wa 87 na Bugesera ibifashijwemo na Gakwaya Leonald yabonye igitego cya kabiri maze amakipe yombi atangira kunganya ibitego 2-2.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 maze Gasogi igira amanota 21, Bugesera yo igira amanota 17.

Mu yindi mikino Amagaju yanganyije na Rutsiro 0-0, Etincelles FC itsinda Mukura VS ibitego 2-0, Naho Muhazi United itsinda Vision FC ibitego bitatu ku busa

Gasogi United yanganyije na Bugesera ibitego 2-2

Rwabuze gica hagati ya Gasogi United na Bugesera

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera FC


AMAFOTO: Karenzi Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND