Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, Ikigo gishinzwe ibiribwa muri Australia, 'Food Standards Australia' cyatangaje ko hari ipaki z'imigati ya 'hot cross buns' ziri gukurwa ku isoko kubera impungenge z'uko zaba zirimo ibice by'ibirahure.
Izi paki zizwi ku izina rya 'Little Dough Co Mini Fruit Hot Cross Buns', zigurishwa mu mapaki arimo imigati icyenda, kandi zabonekaga mu masoko ya 'Foodland' ndetse no kuri interineti muri leta ya Australia y'Amajyepfo. Izi paki zifite itariki y'ubuziranenge ya tariki ya 3 Werurwe 2025.
Food Standards Australia yatangaje ko "ibicuruzwa by'ibiribwa birimo ibintu bitabugenewe bishobora gutera indwara cyangwa gukomeretsa igihe byakoreshejwe."
Abaguzi basabwe kudafungura izi paki, ahubwo bakazisubiza aho baziguze kugira ngo basubizwe amafaranga yabo yose. Abafite impungenge ku buzima bwabo basabwe kugisha inama abaganga. Kubaza ibindi bibazo bijyanye n'iri tangazo.
Mu rwego mpuzamahanga, ibibazo by'ibicuruzwa byanduye bikomeje kwiyongera. Nk'uko bitangazwa n'Ikigo gishinzwe Ibiribwa n'Imiti muri Amerika (FDA), mu mwaka w'ingengo y'imari warangiye muri Nzeri 2024, habayeho kwangiza ibicuruzwa 1,908 by'ibiribwa n'ibikoresho by'isuku, umubare munini ugereranyije n'ibyo mu myaka yashize nkuko tubikesha Dailymail.
Ibi byerekana ko ikibazo cy'umutekano w'ibiribwa gikomeje kuba ingorabahizi ku isi hose. Abahanga mu by'umutekano w'ibiribwa basaba inganda gukoresha uburyo bugezweho bwo kugenzura ibiribwa, nk'ibikoresho bya X-ray, kugira ngo babashe gutahura ibice by'ibirahure, ibyuma cyangwa ibindi bintu bitabugenewe bishobora kwinjira mu biribwa mu gihe cyo kubitunganya.
Ni ngombwa ko abaguzi baba maso kuri iri tangazo, cyane cyane abaguze cyangwa batekereza kugura izi paki za 'Little Dough Co Mini Fruit Hot Cross Buns'. Iri tangazo rije rikurikira andi makuru y'ibicuruzwa byakuwe ku isoko mu minsi yashize kubera impungenge z'umutekano w'abaguzi.
Hasabwe ko hahagarikwa icuruzwa ry'iyi migati uwayiguze akayisubiza aho yayikuye
TANGA IGITECYEREZO