Elon Musk yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru muri White House ari kumwe n'umuhungu we w'imyaka ine, X Æ A-Xii, ndetse na Perezida Donald Trump. Muri iki kiganiro, Perezida Trump yashyize umukono ku iteka rigena ko ibigo bya leta bigomba gufatanya na Minisiteri y'Imikorere Inoze ya Leta (Department of Government Efficiency, DOGE), iyobowe na Musk,
Muri iki gikorwa umuhungu we , X Æ A-Xii yagaragaye ari ku bitugu bya se, akora ibikorwa byashimishije benshi, birimo kwigana se mu mvugo no mu migirire, ndetse no kubwira umuntu utagaragaraga mu ifoto ngo ceceka. Ibi byatumye Musk asaba imbabazi abanyamakuru, avuga ati: "Mbabajwe n'uko umuhungu wanjye yivanze muri iki kiganiro."
Musk na Grimes bamenyanye 2018 batandukana 2022 nubwo batigeze bashakana
Ibi byabaye mu gihe Musk yasobanuraga gahunda yo kugabanya ibyo leta itakaza bitari ngombwa no kongera imikorere inoze, aho yavuze ko akorana bya hafi na Perezida Trump mu gufata ibyemezo.
Yagize ati: "Ntitugira icyo dukora tutabanje kuganira na Perezida, tuganira kenshi kugira ngo tumenye neza ibyo ashaka ko dukora." Icyo gihe byari Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025 nk'uko bitangazwa na The Independent.
Icyakora, iki gikorwa cyateje impaka, aho bamwe bashimye uburyo Musk yagaragaje ubuzima bwe bwite, mu gihe abandi, barimo na nyina w'umwana, umuhanzi Grimes, bagaragaje impungenge ku bijyanye no kugaragaza umwana mu ruhame. Grimes yanditse kuri Twitter ko atishimiye uburyo umuhungu we yagaragajwe mu ruhame, avuga ati: "Umwana wacu ntakwiye kugaragara mu ruhame muri ubu buryo."
Ibi byatumye habaho impaka ku bijyanye no guhuza ubuzima
bwite n'ubuzima bwa politiki, ndetse n'uruhare rw'abana mu bikorwa nk'ibi.
Uyu mwana yashimishije benshi ndetse Musk akomeje kuvugisha benshi hibazwa uburyo ahuza ubuzima bwite na Politike
TANGA IGITECYEREZO