RURA
Kigali

UEFA Champions League: Bayern Munich yabitambutsemo neza, AC Milan igwa kwa Feynood

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/02/2025 9:17
0


Celtic yatsindiwe mu rugo na Bayern Munich ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa UEFA Champions League knockout play-off, uba umukino wa mbere batsindiwe mu rugo kuva mu Ukuboza 2023.



Ikipe yo muri Scotland yari ikinnye umukino wa mbere wo gukuranamo muri Champions League mu myaka 12 ishize, yihutira kwerekana inyota yo gukomeza ubwo Nicolas Kuhn yateraga ishoti rikomeye akinjiza igitego nyuma y'amasegonda 25 gusa umukino utangiye, ashyira mu kababaro Manuel Neuer wari mu izamu rya Bayern.

Icyakora ibyishimo by’abafana ba Celtic byahindutse agahinda mu kanya gato kuko umusifuzi yatesheje agaciro icyo gitego bitewe n'uko Adam Idah yari ahagaze mu murongo w’izamu bikabangamira Manuel Neuer kubona umupira neza.

Vincent Kompany utoza Bayern Munich yahise yongera icyizere ku bakinnyi be, maze batangira gusatira bikomeye. Kasper Schmeichel, umunyezamu wa Celtic, yaruhijwe no guhagarika imipira ikomeye ya Michael Olise na Harry Kane, ariko yitwara neza ku nshuro ya mbere.

Ubwugarizi bwa Celtic bwakomeje kurwana ku izamu ryayo kugeza ubwo ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Michael Olise yihagazeho atera ishoti rikomeye ry’ukuguru kw'ibumoso, umupira uca hirya gato ya Schmeichel ujya mu rushundura, yinjiza igitego cya mbere cya Bayern Munich.

Ntibyatinze, kuko mu minota 4 y’igice cya kabiri, Harry Kane yongeye kubabaza abafana ba Celtic atsinda igitego cya kabiri nyuma yo gusigarana umupira wenyine imbere y’izamu, awutera neza mu izamu rya Schmeichel, aba agejeje ibitego 29 mu marushanwa yose uyu mwaka.

Nubwo Celtic yagerageje gusatira ishaka kwishyura, yabuze amahirwe yo kubona penaliti nyuma y'uko Dayot Upamecano akiniye nabi Arne Engels mu rubuga rw'amahina, ariko umusifuzi Jesús Gil Manzano akemeza ko nta cyabaye.

Gusa abafana ba Celtic barongeye bahaguruka ubwo Daizen Maeda yatsindaga igitego ku munota wa 80, akoresheje umutwe nyuma yo kwinjirana neza koruneri ya Engels. Iki gitego cyagaruye icyizere mu minota ya nyuma y’umukino.

Celtic yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko Bayern Munich ikomeza kwihagararaho, maze umukino urangira ari ibitego 2-1. Bayern Munich yegukanye intsinzi ya gatanu yikurikiranya mu marushanwa yose, mu gihe Celtic yahagarikiwe umuvuduko w’imikino itatu yari imaze itsinda.

Aya makipe azongera guhatana mu mukino wo kwishyura uzabera mu Budage mu cyumweru gitaha, aho Celtic izaba ikeneye gutsinda ku buryo buhebuje kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.

Harry Kane yafashije Bayern Munich kuva muri Scotland

Ku rundi ruhande Feyenoord yitwaye neza itsinda AC Milan igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira. Iyi ntsinzi yabaye iya mbere kuri iyi kipe yo mu Buholandi mu mikino yo gukuranamo muri Champions League kuva mu mwaka wa 1984/85.

Ikipe ya AC Milan yari yizeye ko Santiago Giménez, uwari umusatirizi wabo wavuye muri Feyenoord mu kwezi kwa Mutarama, azababera igisubizo, ariko byarangiye atagize icyo abamarira muri uyu mukino wabereye kuri De Kuip Stadium

Mu by’ukuri, ni na we watanze icyuho ubwo Igor Paixão yinjizaga igitego hakiri kare ku munota wa kane w’umukino. Paixão yinjiranye umupira awukatira imbere, atera ishoti rikomeye Mike Maignan ntiyabasha kuwugarura, umupira winjira mu rushundura.

Nyuma y’iki gitego, AC Milan yatangiye gusatira ishaka kwishyura ariko umunyezamu wa Feyenoord, Timon Wellenreuther, yitwara neza akuramo imipira ikomeye ya Tijjani Reijnders na João Félix. Icyakora, Feyenoord yakomeje kwihagararaho, irinda izamu ryayo neza ndetse inakomeza kugerageza uburyo bwo gushaka igitego cya kabiri.

Umukino warinze urangira Feyenoord yegukanye intsinzi 1-0, yuzuza imikino irindwi itsinze mu mikino 12 yakiriye amakipe yo mu Butaliyani. Iyi ntsinzi kandi yasize AC Milan itsinzwe umukino wa gatanu yikurikiranya n’amakipe yo mu Buholandi.

Aya makipe azongera guhatana mu mukino wo kwishyura i San Siro mu cyumweru gitaha, aho uzatsinda azahura na Arsenal cyangwa Inter Milan mu kiciro gikurikira.

 

Feynood yihanangirije AC Milan 

Pixaco yishyimira igitego yatsinze AC Milan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND