Umuhanzi wo muri Tanzania, Harmonize yatunguye benshi akuraho imwe mu mpamvu yatumaga umukunzi we Abigail Chams amukunda kurushaho.
Nyuma yo kumva byinshi bivugwa na benshi barimo abakunzi be ku mpamvu zatumye ahindura umusatsi, Harmonize yafashe umwanzuro wo kugaruka ku buryo imisatsi ye yariteye.
Yabanje kugira aramasita cyangwa inweri nk'uko benshi basanzwe babyita, ariko nk'uko yabitangaje, agiye kugaruka ku buryo bwa kera ku misatsi ye kugira ngo yongere kugaragaza umuco w'ubuzima bwe bwa gihanzi.
Mu mashusho yagaragaye, Harmonize yafataga imisatsi yahoranye ayihera k'umutwe byo gutebya. Izi mpinduka ku misatsi ya Harmonize zavugishije benshi ku muryango we w'abafana ndetse n'abakurikira ibikorwa bye bya muzika.
Abenshi mu bashyigikiye uyu muririmbyi bagaragaje ibyishimo bitandukanye n'ibitekerezo byabo kuri iyi miterere y'imisatsi. Hashingiwe ku makuru yatanze n'umukunzi wa Harmonize "Abigail Chams" yasobanuye ko impamvu uyu muhanzi yahinduye umusatsi ari uko uyu muhanzikazi yakundaka Asake wo muri Nigeria, bigatuma Harmonize ahindura imisatsi akayigira nk'iy'uyu muhanzi, kugira ngo akomeze kwigarurira urukundo rwa Chams.
Hari abakunze uko yari ameze mbere atarahindura umusatsi ariko hari n'abandi bavuga ko uburyo bwa kera bw'imisatsi bushobora kumugaragariza neza mu buryo bwa kinyamwuga ndetse hanagendewe ku muco wo muri Tanzania.
Kuri ubu, abantu baribaza niba Harmonize azasubirana imisatsi ye isanzwe, abandi bafite impungenge kuri Harmonize n'umukunzi we Abigail Chams. Kugeza ubu uyu muhanzi ntaratangaza impamvu yahinduye umusatsi.
Harmonize yakoueho umusatsi yari afite wamugaragazaga mu bundi buryo
TANGA IGITECYEREZO