RURA
Kigali

Byinshi ku ndwara ya Sepsis ihitana miliyoni 11 buri mwaka ku Isi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/02/2025 9:27
0


Sepsis cyangwa Septicemia (izwi kandi nka "Black Poisoning") ni indwara ikaze iterwa n’ubwandu bukabije bw’amaraso. Iyi ndwara iri mu mpamvu nyinshi zica abantu benshi ku isi zituruka ku ndwara zandura (Infectious Diseases).



Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ribitangaza, buri mwaka abantu miliyoni 50 ku isi barwara Sepsis, naho miliyoni 11 igapfa bazize iyi ndwara. Ibi bivuze ko umwe mu bantu batanu barwaye iyi ndwara apfa. Abana bari munsi y’umwaka umwe ni bo bibasirwa cyane, aho miliyoni 2.9 bapfa buri mwaka.

Iyi ndwara ishobora gufata umuntu uwo ari we wese, ariko cyane cyane abarengeje imyaka 60, abafite indwara zidakira nka kanseri na diyabete, abarwaye SIDA, abafite indwara y’urwagashya ndetse n’abarwariye mu bitaro bafashwa guhumeka cyangwa bafite ibisebe bikomeye kuko bishobora kwinjiza udukoko mu maraso.

Sepsis iterwa n’ubwandu bwa bagiteri, virusi cyangwa ibihumyo (fungi). Akenshi uburwayi butangirira mu bihaha, mu nkari, mu maraso cyangwa ku ruhu. Iyo ubwandu bukomeye bukwiriye mu maraso, umubiri wihutira kwirwanaho bikabije, bigatuma wangiza ingingo z’ingenzi.

Ibimenyetso bya Sepsis birimo:

Umuriro mwinshi

Umuvuduko w’amaraso ukabije kugabanuka

Kuruka no guhitwa

Guhumeka nabi

Gucanganyikirwa no gusarara

Gututubikana cyangwa uruhu guhindura ibara

Kubura inkari igihe kirekire

OMS ivuga ko Sepsis iri mu mpamvu eshanu za mbere zica abantu benshi ku isi. Iyo itavuwe vuba, ishobora gutera kunanirwa kw’imyanya y’ingenzi y’umubiri nk'umutima, impyiko n’ibihaha, bigaviramo umuntu urupfu.

Iyo mikorobi yinjira mu maraso y’umubiri, bituma usohora imisemburo myinshi yo kwirwanaho, ariko iyo bigeze ku rwego rukabije ingingo z’imbere zirangirika, nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwa PubMed Central.

 Kwirinda Sepsis bisaba:

Gukaraba intoki neza n’isabune

Gukingirwa indwara zishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso nka mugiga n’umusonga

Kuvura ibisebe hakiri kare

Gutanga ubuvuzi bwihuse igihe habonetse ubwandu bukomeye

Kandi kubera ko bagiteri zishobora kwihinduranya ku miti, hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo bugezweho bwo kuyirinda no kuyivura neza.


Iyo ubwandu bw'udukoko twageze mu maraso, atangira kugenda gake bigatuma umubiri ugira ibibazo byo kubura umwukwa wo guhumeka 'oxygen'.



Ubwandu bukabije mu maraso butuma uruhu rwangirika ndetse rugahindura ibara


Igikomere nacyo gishobora kugira uruhare runini mu kwinjiza udukoko mumu biri








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND