Sosiyete y’umuziki ya I. Music ihagarariwe na Ishimwe Jean Aime yari isanzwe ikorana n’umuhanzi mu njyana gakondo, Victor Rukotana yandikiye ubutumwa bwa ‘Email’ Sosiyete ya Distto Music Distribution iyimenyesha ko amasezerano bari bagiranye yo gucuruza Album y’uyu musore asheshwe.
Bohererejwe iyi baruwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025. Ibi bije nyuma y’uko Victor Rukotana atandukanye na Ishimwe Jean Aime wari umujyanama we, mu gihe amasezerano impande zombi zagiranye yari hafi kurangira.
Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Rukotana yavuze ko yatandukanye na Ishimwe uzwi nka No Brainer kubera ‘imyitwarire ye’, ndetse yafashe umwanzuro ashingiye ku nama yagiriwe n’abantu bari mu muziki mu bihe bitandukanye.
Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I. Music ya Ishimwe Jean Aime (No Brainer) kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.”
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko aba bombi batandukanye, bitegura gushyira hanze Album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘Imararungu’.
Ariko kandi yakabaye yaragiye hanze mu ntangiriro za Gashyantare 2025, ariko siko byagenze kubera umwuka mubi wavutse hagati y’aba bombi.
Binyuze muri sosiyete ya I. Music ‘No Brainer yari yarasinye amasezerano na Distto Music Distribution yo kuzacuruza iyi Album.
Nyuma y’uko batandukanye, umunyamategeko wa I. Music yandikiye Distto Music Distribution iyimenyesha ko imikoranire yabo ihagaze, ko batazigera bacuruza iyi Album.
Rukotana aherutse kubwira InyaRwanda, ko Album ye ‘Imararungu’ iri mu biganza bya No Brainer, kandi ko hamwe n’abo bari gukorana muri iki gihe bari gushaka uko bakemura iki kibazo.
Rukotana yari asanzwe afitanye amasezerano y’imyaka itatu na No Brianer yatangiye kubahirizwa mu 2020.
Ni amasezerano bigaragaramo, ko hari umushinga w’ibikorwa bise ‘Dutarame u Rwanda, gukorera Album Rukotana, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, kumenyekanisha ibihangano bye n’ibindi.
Paji za mbere z’aya masezerano zigaragaza ko, Sosiyete ya I. Music yagiranye amasezerano na Victor Rukotana hashize igiye bamufashije gushyira mu bikorwa umushinga w’ibitaramo bise ‘Dutarame u Rwanda’ watwaye Miliyoni 3 Frw.
Muri aya masezerano kandi bavuga ko Album ifite agaciro k'arenga Miliyoni 10 Frw, kandi ushingiye ku gihe cyatangajwe, bigaragara ko yagombaga kujya hanze muri Mutarama 2025.
No Brainer aherutse gutangaza ko yishyuza Victor Rukotana Miliyoni 20 Frw ashingiye ku mafaranga yatanze mu ikorwa ry’iyi Album, ndetse n’ibindi bikorwa.
Yavuze ati “Uko biri kose biroroshye ko yagenda nta kibazo, ariko hari ibiganiro dukeneye kugirana kuko agomba kwishyura ibyagiye kuri Album ye n’ibindi bikorwa twashoyemo amafaranga.
Ndumva iby’ibanze nabonye ari Miliyoni 20 Frw gusa nabihaye umunyamategeko ni we ubikurikirana kuko hashobora kurengaho andi ndetse n’indishyi z’akababaro."
Ni Album bavuga ko iriho indirimbo 10, ndetse ko yakozweho na ba Producer barimo Kiiiz, Ras Kayaga wagize uruhare mu iyandikwa ry’indirimbo ndetse na Bob Pro wayinononsoye.
Mu masezerano bagaragaza ko, sosiyete ya I. Music yari kujya ifata 50% by’amafaranga azinjira avuye mu bikorwa bya Victor Rukotana ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki.
Hari amakuru avuga ko umwe mu bakozi ba Distto Music ariwe wabaye ipfundo ryatumye No Brainer atandukanye na Victor Rukotana. Isoko z’amakuru zikanavuga ko hari abantu batangiye gutegura uko bazahuza aba bombi kugirango biyunge.
Album
ya Victor Rukotana ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw yagombaga kuba yaragiye
hanze muri Mutarama 2025
Sosiyete y’umuziki ya No Brainer yasheshe amasezerano na sosiyete yari gucuruza Album ya Rukotana
No Brainer na Victor Rukotana batangiye gukorana kuva mu 2022, ndetse mu minshi bakoze umuhango wo kumvisha abantu Album wabereye muri BK Arena
Sosiyete ya Distto yari yagiranye amasezerano na I.Music ya Ishimwe Jean Aime
Agace gato k'amasezerano kagaragaza ko, Album ya Rukotana ifite agaciro k'arenga Miliyoni 10 Frw
TANGA IGITECYEREZO