Nyuma y’uko FARDC irashe mu Rwanda isasu rigahitana umuntu umwe utuye i Rusizi, nyuma y'abantu barasiwe i Rubavu, amategeko avuga ko ibyo ari icyaha mu gihe nta bisobanuro abarashe batanze bityo bashobora kubihanirwa.
Ku wa 27 Mutarama 2025, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yatangaje ko abaturage 16 bo mu karere ka Rubavu biswe kubera amasasu yavuye mu gihugu cya DRC nyuma biza kumenyekana ko ingabo za FARDC na FDRL bari bafite gahunda yo gutera u Rwanda.
Kugaba igitero ni igihe Igihugu cyakoresheje ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwagutse kikarasa ku kindi gihugu cyangwa kikinjira mu kindi gihugu hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Ibi byabaye i Rubavu bijya gusa n'ibyabereye i Rusizi ariko bigatandukanira ku bukana bw'amasasu yarashwe mu Rwanda n'ingabo za FARDC.
Tariki
8 Gashyantare, Rwabukwisi w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka
Rusizi yarimo ahinga ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa
Nzahaha, ariko kubera amasasu yarimo avugira hafi yabo ku ruhande rwa DRC ava
mu murima arataha ari kumwe n’ umugore we.
Mu
guhunga ava mu murima, isasu ryafashe uyu mugabo hanyuma ahita yitaba Imana nk’uko
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Alfred
Habimana yabitangaje.
Yagize
ati “Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze
aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza."
Bamwe
mu baturage bavuga ko ayo masasu yaguye i Rusizi yari arashwe ku birindiro by’ingabo
za RDF ariko ntabwo byemejwe n’uru rwego ko rwarashweho cyangwa se ko amasasu
yaguye i Rusizi aribo bari mu gipimo cy’abarashe.
Kugeza
aka kanya, ntabwo biramenyekana niba ayo masasu yageze mu karere Rusizi ku
bushake bw’ingabo za FARDC cyangwa se ari atari ubushake.
Amategeko
mpuzamahanga avuga ko iyo igihugu kirashe ku kindi atari ubushake; Ibyo bigomba
kuganirwaho hanyuma bakareba, bakigira hamwe impamvu y’iryo sasu cyangwa se
ibisasu.
Ingingo
ya 33 y’Itegeko rya Loni, ivuga ko iyo igihugu kirashe ku kindi hagomba kubaho
ibiganiro bigamije gukemura no gukumira ko icyo kibazo cyateza ibindi bibazo,
guhsaka abahuza mu gihe bibaye ngombwa….
Iyo
igihugu cyemeye ko isasu ryaguye mu kindi gihugu barirashe bitari ku bushake,
kigomba gutangaza ku mugaragaro impamvu y’icyo gikorwa, gusaba imbabazi,
gutanga indishyi y’ibyangiritse.
Urugero
rworoshye kumvikana, Mu 1988, Amerika yibeshye irasa indege ya Iran (Iran Air
Flight 655). Nyuma yo kwemera ko byari impanuka, Amerika yasabye imbabazi kandi
yishyura indishyi y’ibyangiritse.
Iyo
rero habayeho igikorwa nk’icyo ariko Igihugu cyarashe ntigisobanure ngo gishake
amahoro, gishobora gufatwa nk’icyaha cyo gutangiza intambara. Mu gihe bigenze
gutyo, gishobora gushyirirwaho ibihano.
Itegeko
rya Loni, ingingo ya 2 (4) rivuga ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye
bibujijwe gukoresha cyangwa gutera inkunga ikoreshwa ry’ingufu ku kindi gihugu.
Iyo kibirenzeho, gifatwa nk’ibikorwa byo kwiyenza.
Itegeko
Mpuzamahanga rigenga ibyaha by’intambara (Rome Statute of the ICC),mu ngingo ya
8, rivuga Kurasa ku kindi gihugu bishobora kuba ibyaha byo gutera igitero
cya gisirikare ku kindi gihugu, Gukoresha ibisasu mu buryo butemewe, Guhagarika
cyangwa gusenya ibikorwa bya gisivile cyangwa ibikorwa by’ubukungu by'ikindi
gihugu.
Iyo rero Igihugu cyakoze ikosa kitabigambiriye, gitanguranwa ngo gisabe ibiganiro, gisobanura impamvu kiba cyakoze icyaha.
Iyo bitagenze gutyo, icyo gihugu gishobora gufatirwa ibihano harimo iby’ubukungu, Akanama gashinzwe umutekano muri Loni (UN Security Council) gashobora gufata ibyemezo byo guhagarika icyo gihugu mu bikorwa mpuzamahanga cyangwa kugishyiraho ibihano.
Habimana Alfred yemeje ko umuturage wo muri Rusizi yahitanywe n'isasu ryavuye muri Congo
TANGA IGITECYEREZO