Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugorwa cyane n’iminota isoza umukino yaba mu gice cya mbere bajya mu karuhuko cyangwa se umukino ugana ku musozo, ikaba indwara yatangiranye na 2025.
Bisa
nk’agahu gatambuka mu maso y’abakinnyi ba Rayon Sports kuko akenshi usanga baba
umukino bawufite ariko kurya inka n’umurizo bikanga, ikisanga itsinzwe igitego
nta muntu n’umwe wabikekaga.
Reka dufate umwaka wa 2025
Kuva umwaka wa 2025 watangira, ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 4, harimo uwa shampiyona yatsinzemo Police FC ibitego 2-0, uwo batsinzwemo na Mukura ibitego 2-1, nyuma mu mikino y’igikombe cy’Amahoro banganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe ariko basezererwa kuri penaliti, ndetse mu mukino wa mbere wo kwishyura wa shampiyona wabaye mu cyumweru gishize banganya na Musanze FC ibitego 2-2.
Rayon Sports mu 2025 mu mikino ine imaze
gukina, ifite amanota 4 kuri 12, ikaba imaze gutakaza amanota 8.
Rayon ifite impera z’umukino ziteye
impungenge
Ikipe
ya Rayon Sports imaze gutsindwa ibitego 5 mu mikino 4 imaze gukina mu 2025. Ibi
bitego 5, bine muri byo Rayon Sports yabitsinzwe mu mpera z’umukino haba mu
gice cya mbere cyangwa umukino ugana ku musozo mbese bongeyeho iminota y’inyongera.
Rayon Sports imaze imikino 3 idatsinda
Ubwo
ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Mukura ibitego 2-1 ibitego 2, byose
byagiyemo mu minota y’inyongera y’igice cya mbere harimo igitego cya Jordan
Nzau Dimbumba yatsinze ku munota wa 45+2 ndetse na Niyonizeye Fred watsinze ku
munota wa 45+5.
Ntabwo
byatinze ku mukino wakurikuyeho, Rayon Sports yahuye na Police FC mu mikino
y’igikombe cy’Ubutwari,iyobora uyu mukino ndetse ibona igitego mu
gice cya kabiri hakiri kare. Umusifuzi w’umukino yongeyeho iminota 5 ikipe ya
Police FC ibona igitego cyo kunganya ku munota wa 90+2, isezererwa kuri
penaliti.
Nkaho ibyo bidahagije, mu mpera z’icyumweru gishize, Rayon Sports yahise yakira Musanze FC mu mukino ufungura imikino yo kwishyura. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2-2.
Uyu
mukino Rayon Sports yabanje igitego mu mpera z’igice cya mbere, gusa nayo yaje
gutsindwa igitego cya mbere mu minota y’inyongera y’igice cya mbere cyatsinzwe
na Sunday Inemest ku munota wa 45+7. Rayon Sports yake kubona igitego cya
kabiri gusa ku munota 89 umukino urimo guhumuza, Rayon Sports yaje
gutsindwa igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Adeaga Adeshola.
Ni iki kiri gutuma Rayon Sports yamburirwa
mu minota y’inyongera?
Iyo usesenguye neza uburyo Rayon Sports yagiye itsindwamo ibitego 4 muri 5 imanaze gutsindwa muri uyu mwaka, usanga imwe mu mpamvu nyamukuru ari ukuva mu mukino bya hato na hato.
Urebye nk’umukino wabereye i Huye, bamwe mu bakinnyi
ba Rayon Sport mu mitwe yabo bumvaga ko bagiye kujya mu karuhuko ndetse bakaza
bakina neza igice cya kabiri, ndetse bigendanye n’uko bari bamaze iminsi bitwara
bumvaga nta kipe yapfa kubatsinda ndetseko ko ibyananiye andi makipe Mukura
atariyo yabikora mu minota yari yongeweho.
Musanze FC yabarishije nabi ikipe ya Rayon Sports mu mpera z'icyumweru gishize
Ikindi
umuntu yavuga kandi, ni uko Rayon Sports kuva yatandukana na Eyabongs
wayongereraga imbaraga, kuri ubu umukino ujya kurangira nta nkuru abakinnyi
hafi ya bose ubona barushye ndetse bavuye mu kibuga
Izamu Rayon Sports rifite icyuho
Kuri
ubu, uburambe ndetse n’ubushobozi buke bw’imitoreza ya Mazimpaka Andre
nabyo byatangiye gutanga ibimenyetso kuko urebye mu izamu rya Rayon Sports
urasanga umuzamu Khadime Ndiyaye ibigize umunyezamu byose yarabitakaje haba
ikinyabupfura ndetse n’umusaruro w’ikibuga usanzwe.
Mu
mikino 13 ya shampiyona ya 2024/25 Rayon Sports yakinnye muri 2024 yatsinzwemo
ibitego 4, naho imikino 3 ya shampiyona imaze gukina muri 2025 imaze
gutsindwamo ibitego 4
TANGA IGITECYEREZO