Raporo ngarukamwaka igaragaza aho ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi mu guhangana n'iki kibazo gikomeje kumunga ubukungu.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku Isi mu bihugu 180 byarwanyije ruswa ku gipimo gishimishije mu Cyegeranyo cy'Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya Ruswa ku rwego rw'Isi, CPI 2024.
Ni ubwa mbere mu mateka, u Rwanda rugize uyu mwanya aho rufite amanota 57%. U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu ku Mugabane wa Afurika nyuma ya Seychelles na Cabo Verde, mu gihe ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu
2023, u Rwanda rwari ku mwanya wa 49 n'amanota 53% mu gihe muri Afurika rwari
urwa kane.
Ku Mugabane wa Afurika, u
Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu aho runganya amanota na Botswana.
Mu Burasirazuba bwa
Afurika, Tanzania iri ku mwanya wa kabiri mu Karere n'iya 82 ku Isi mu gihe
Kenya ari iya gatatu muri EAC ikaba iya 121 ku rwego rw'Isi.
TANGA IGITECYEREZO