Genophobia ni imwe mu ndwara zo mu mutwe ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, aho uyirwaye atinya cyane ndetse akagendera kure ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.
Gukora
imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa by’ibanze ku bashakanye, dore ko
gikomeza urukundo hagati yabo ndetse kikanafasha mu kwagura umuryango nk’imwe
mu ntego nyamukuru zo gushinga urugo.
Aha
birumvikana ko byaba ari ikibazo gikomeye ku muntu waba urwaye indwara imubuza
gukora imibonano mpuzabitsina, kuko byanagorana ko hari uwakwemera ko bamarana
ubuzima bwabo nk’umugore n’umugabo mu gihe yaba afite icyo kibazo.
Urubuga
Healthline.com rukunze kuvuga ku buzima, ruvuga ko ‘Genophobia’ ari indwara
itera uyirwaye gutinya cyane imibinano mpuzabitsina, ku buryo unagerageje
kumuganisha muri iyo nzira ahangayika bikomeye, akadagadwa nk’utunzwe imbunda
ya MG42.
Mu
mpamvu zishobora gutera iyi ndwara harimo kuba umuntu yaba yarigeze guhohoterwa
nko gufatwa ku ngufu, gutinya uko yakwitwara mu gikorwa(kuba nta cyizere
yifitiye), gusa hari n’igihe uyirwara nta na kimwe muri ibi cyakubayeho, bikagorana
kumenya icyayiteye.
Niba
utinya imibonano mpuzabitsina ku rwego rudasanzwe ugirwa inama yo kugana
abaganga bakagufasha, kuko bishobora kuba bibi cyane ku buryo byanakwicira
ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO