Kigali

Guverinoma yazamuye imisoro ku nzoga, itabi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/02/2025 9:34
0


Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera imisoro ku nzoga n’itabi no gutangiza umusoro ku nyungu (TVA) ku matelefoni ndetse n’ibikoresho by’ ikoranabuhanga.



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yasobanuye impamvu eshatu z’ingenzi zatumye izi ngamba zifatwa. Ati: "Icya mbere, imisoro yari isanzwe iriho yashyizwe ku rwego rushya hagamijwe kongera umusaruro wayo. Icya kabiri, hari serivisi zitandukanye z’ubucuruzi zikora mu gihugu ariko ntizitangweho umusoro ku nyungu (TVA).

TVA ntiyatangwaga ku materefoni intego ibihugu cyari kihaye kikaba cyarayigezeho aho 80% by’abanyarwanda bakoresha telefone mu bikorwa byabo bya buri munsi. Akaba ariyo mpamvu nazo zashyizweho umusoro, gusa iki cyemezo ntabwo kirahita gikurikizwa ni igahunda izafata imyaka itanu.

Ikindi ni uko imisoro ku nzoga n’itabi yazamuwe, hanashyirwaho umusoro mushya kuri serivisi z’ikoranabuhanga zituruka hanze y’igihugu, nka Netflix, Amazon n’izindi nk’izo" nk'uko yabitangarije RBA.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakusanyije miliyari 2,619 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 99.3% by’intego ya miliyari 2,637.

Ibi byerekana izamuka rya 12.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, ahanini bitewe n’izamuka ry’ubukungu, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, n’ikwirakwizwa rya EBM.

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, RRA yihaye intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Guverinoma izakomeza gukaza gahunda yo kugabanya inkunga ku bintu bimwe na bimwe, kugenzura imikorere y’ibigo bya leta no kongera imisoro ku bikoresho byinjizwa mu gihugu, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Itabi riri mu byazamuriwe misoro 

Netflix urubuga bifashisha bidagadura nko kureba filime n'indirimbo

Amazon, sosiyete ifite icyicaro muri Amerika ikoreshwa mu gutumiza ibicuruzwa utavuye aho uri nayo yashyiriweho imisoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND