Ubushinwa bukomeje kwihimura ku misoro yi 10% yashyizweho na Perezida Donald Trump ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, kuri ubu bwatangije iperereza ry'ubucuruzi budakurikije amategeko kuri Google, ishinja iyi sosiyete guhonyora amategeko nkana y'ubucuruzi mu Bushinwa. Nubwo serivisi za Google zitaboneka mu Bushinwa kuva mu 2010.
Hari impungenge z’uko Google ishobora kuba ifite ububasha bukomeye ku bikoresho bikoresha Android, bikabangamira abacuruzi bo mu Bushinwa, bakaba bashaka gukoresha ubu buryo butari mu maboko yayo.
Google, Nvidia na Intel birimo gusuzumwa n'Ubushinwa
Uretse Google, ibigo by'ikoranabuhanga byo muri Amerika nka Nvidia na Intel nabyo birimo gusuzumwa n'inzego z'ubucuruzi mu Bushinwa, bikaba nabyo bishobora gutangizwa ho iperereza bushinjwa ubucuruzi budakurikije amategeko.
Ibi bikorwa bifatwa nk'igikorwa cyo kwihimura ku misoro mishya yashyizweho na Perezida Trump ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.
Mu bindi bikorwa, u Bushinwa bwashyizeho ibihano ku bicuruzwa by'agaciro ka miliyari $14 bituruka muri Amerika, birimo gaze, amakara, peteroli itunganyije, ibikoresho by'ubuhinzi, n'ibikoresho by'imodoka. Ibi bihano byatangiye gukurikizwa kuva ku wa Mbere.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bikorwa bigamije gushyira igitutu ku bayobozi b'ibigo by'ikoranabuhanga byo muri Amerika, cyane cyane abegereye Trump, mu rwego rwo kugira ijambo mu biganiro by'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi nk'uko tubikesha Wall Street Journal.
N'ubwo iyi mikorere ishobora guha u Bushinwa imbaraga mu biganiro, hari impungenge ko ishobora gutuma ibigo byo muri Amerika bitinya gushora imari ku isoko ry'u Bushinwa.
Uretse ibyo, u Bushinwa bwafashe ingamba zo kugenzura ibyoherezwa mu mahanga by'ibikoresho by'ingenzi nk'ibyuma bitoroshye kuboneka birimo tungsten, tellurium, bismuth, molybdenum na indium, byose bifite akamaro kanini mu ikoranabuhanga rigezweho.
Izi ngamba zije nyuma y'uko mu Ukuboza hashyizweho igenzura ku byoherezwa mu mahanga by'ibindi bikoresho by'ingenzi nka gallium.
Nubwo iyi mikorere ishobora guha u Bushinwa imbaraga mu biganiro, hari impungenge ko ishobora gutuma ibigo byo muri Amerika bitinya gushora imari mu isoko ry'u Bushinwa.
Abaherwe nka Elon Musk, Mark Zuckerberg na Jeff Bezos n'abandi bashyigikiye cyane ubuyobozi bwa Trump
TANGA IGITECYEREZO