Umuraperi w'icyamamare ku Isi, Kanye West yasabiwe na David Schwimmer guhangarikwa kuri X [Twitter] kubera gukwirakwiza imvugo z'urwango mu bantu.
David Schwimmer arakangurira Elon Musk guhagarika Kanye West gukoresha urubuga rwa X, nyuma y'amagambo ye ateye amakenga, aho yashyizeho ubutumwa burimo ivangura rishingiye ku rwango.
Schwimmer uzwi cyane mu gukina muri filime yitwa "Friends", yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatandatu asaba Musk nyiri urubuga rwa X gutanga igisubizo ku bikorwa bya Kanye West/Ye byo gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango mu bantu.
Mu butumwa bwe, Schwimmer yagaragaje ko adashyigikiye uburyo urubuga rwa X rwemerera Kanye West gukwirakwiza ibitekerezo byuzuye urwango, anavuga ko ibyo West yavuze bishobora gutuma abantu benshi babona ubutumwa bugamije gusubira ku mateka no kwimakaza ivangura.
Ibi byatangajwe nyuma y'uko Kanye West abwiye abantu ko yiyumva nk'uwo mu bwoko bw'Abanazi, ndetse yavuze ko "Hitler yari mwiza cyane".
Schwimmer yavuze ko imyumvire ya Kanye ari ifite uruhare runini mu gusenya ubumwe bw'abantu no gushyigikira ibitekerezo by'ubugome.
Yongeyeho ko "gukomeza gutega amatwi ibyavuzwe nta kugisha inama ari ukurangwa no gushyigikira ibyo bikorwa", kandi yagaragaje ko ari inshingano y'abantu bafite ijambo mu muryango gukumira no kugaragaza ibitekerezo nk'ibi.
Ibi yabivugaga yibutsa Elon Musk ko Kanye West afite abantu benshi bamukurikira aramutse ahindura yahindura benshi ati: "Kanye West afite miliyoni 32.7 z'abamukurikira, abo ni inshuro ebyiri ku bayahudi, ikiganiro cy'urwango mu buzima busanzwe gishenjagura abayahudi (kubera ari bo Hitler yakoreye Génocide)".
Uyu mukinnyi wa filime yasabye Elon Musk kubikora, kuko bikwiye ko byakozwe ku zindi mbuga nkoranyambaga zifite amabwiriza akaze kuri icyo kibazo, kugira ngo X itabe ahantu ho gukwirakwiza ibikorwa bishobora guteza ibibazo no kubangamira sosiyete.
Kuva Schwimmer yasaba Elon Musk ibi, nta na kimwe kirakorwa uretse ko Musk atagikurikira Kanye West ku rubuga rwa X, ariko nta kirakorwa ku byo Musk yasabwe.
Kanye West yasabiwe guhagarikwa kuri Twitter kubera amagambo ye
Umukinnyi wa filime David Schwimmer ari kurengera abayahudi kubera amagambo ya Kanye West
TANGA IGITECYEREZO