Kigali

MU MAFOTO: Abakora ubucuruzi hagati ya Goma na Rubavu bageze ku bihumbi 30 ku munsi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:10/02/2025 17:31
0


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko kuri ubu, abarimo kwambuka umupaka muto uzwi nka Petite Barrière uhuza u Rwanda na RDC barenga ibihumbi 30 ku munsi, bavuye ku bihumbi biri hagati ya 14 na 15 bawambukaga mu bihe bishize. Ni ibivugwa mu gihe Umujyi wa Goma urimo kugenzurwa n’Umutwe wa M23.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière, uhuza u Rwanda na RDC, hagaragaye ibihumbi by’abaturage bakora ubucuruzi hagati y’Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu, bakomeje ibikorwa byo kwambutsa ku mpande zombi, ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi. 

Abaturage bagaragaje ko mu myaka itanu ishize, ari ubwa mbere kuri uyu mupaka hongeye kugaragara urujya n’uruza rw’abantu benshi by’umwihariko abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

REBA AMAFOTO Y'URUJYA N'URUZA HAGATI YA GOMA NA RUBAVU

Umutekano ni wose hagati ya Goma na Rubavu


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND