Isiraheli yakuye ingabo mu muhanda wa Netzarim, bigaragaza ubushake bwo kugarura ituze hagati ya Hamas na Isiraheli.
Mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y'ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas, ingabo za Isiraheli zakuye abasirikare mu muhanda wa Netzarim, umuhanda w’ingenzi uhuza amajyaruguru n’amajyepfo ya Gaza.
Uyu muhanda wagiye ugaragara nk'ikimenyetso cy’intambara hagati y’impande zombi, ariko ubu ugiye kuba intambwe mu nzira yo kugarura ituze.
CNN ivuga ko mu bihe by’intambara hagati ya Isiraheli na Hamas, Netzarim yabaye ahantu hagaragara mu bikorwa bya gisirikare. Wahoraga ugizwe n’ibitero by’imbere mu gihugu, aho ingabo za Isiraheli zakoresheje ibikoresho bya gisirikare gukurikirana ibikorwa bya Hamas, ndetse unakora nk’umuhanda ufite akamaro kanini ku mutekano wa Gaza.
Gukuramo ingabo za Isiraheli muri uyu muhanda ni kimwe mu bigize amasezerano y'ihagarikwa ry'imirwano yashyizweho hagamijwe kugarura amahoro mu karere.
Iyi ntambwe ishimangira ubushake bwa Isiraheli bwo kubahiriza ibiganiro n'amasezerano, aho abaturage b’aho batangiye gusubira mu buzima busanzwe, nubwo hari ibyago byo kongera kuba impamvu yo gushyamirana mu bihe bizaza.
Nyuma yo gukurwa mu muhanda wa Netzarim, abaturage bari barahunze intambara batangiye gusubira mu bice bya Gaza byari byaratewe, ariko benshi babona amazu yabo yarisenyutse, hakaba hakenewe kubaka ibyangiritse kugira ngo barusheho gusubira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nubwo gukura ingabo mu muhanda wa Netzarim ari intambwe iganisha ku mahoro, hari impungenge ku kubungabunga umutekano w'akarere mu gihe imishinga yo kugarura ituze no guhosha imirwano itarakomereje ku rwego rw'imigambi ishimangirwa na politiki. Isiraheli na Hamas bizakenera ibiganiro byimbitse kugira ngo habeho guhuza inyungu za buri ruhande.
Kwimura ingabo za Isiraheli muri Netzarim ni ikimenyetso gikomeye mu rugendo rwo kugarura ituze, ariko hagikenewe ubufatanye bwa mpuzamahanga kugira ngo amahoro ashyirweho kuburyo burambye mu karere kose.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO